N’ubwo bikoreshwa na benshi ariko, usanga abantu babikoresha batazi neza uko bikoreshwa ku buryo rimwe na rimwe binasaba ko bamwe bajya kubyiteresha ku bantu babikora kinyamwuga, kuko ari bo bizeweho kubishyira ku isura y’umuntu bikagaragara neza.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Ojok Kenneth Keith umenyerewe nka Trendy Shadow, asobanura ibikoresho by’ibanze umuntu akenera mbere yo kwitera ibirungo.
- Primer
Primer ni amavuta abanza gusigwa ku ruhu iyo umaze koga ariko utaratangira kwisiga ibirungo by’ubwiza. Akamaro kayo ni ugutwikira uruhu kugira ngo bya birungo by’ubwiza wisize bitinjira mu ruhu imbere.
Aya mavuta ni ngombwa cyane kuko iyo utayakoresha, bya birungo by’ubwiza bishobora kukwangiriza uruhu mu gihe bikoreshejwe igihe kirekire cyangwa bigakoreshwa ari byinshi.

- Crayon à sourcils
Crayon à sourcils abenshi bazi nka ‘tiro’, ni igikoresho cy’ibanze ku bisiga ibirungo by’ubwiza kuko ni yo igufasha gutunganya ibitsike byawe bikajya ku murongo.
Ibitsike byo ku maso ni kimwe mu bintu bishobora gutuma isura iriho ibirungo igaragara neza, bityo kubyitaho biba ari ingenzi cyane, ari nayo mpamvu hakenewe ibikoresho byabugenewe.

- Foundation
Foundation ni puderi y’amavuta afasha mu kwisiga ibirungo by’ubwiza no koroshya uruhu ndetse no guhisha ibintu bitari byiza biruriho nk’ibiheri n’inkovu. Iyi foundation irakenerwa cyane kugira ngo ni uwisiga ibirungo by’ubwiza abe afite uruhu rworoshye kandi rwiza.

- Poudre
Iyi ni puderi y’ifu, ikoreshwa n’ushaka kwirinda kuyaga kubera kwisiga amavuta. Kuyisiga bituma uruhu rwumuka, rukarushaho gusa neza kandi ntiruvubure ibyuya byinshi.

- Spray fixateur
Spray fixateur iba ikoze mu buryo bw’umwuka. Ikoreshwa iyo umaze kwisiga bya birungo byose, ukayipuriza mu isura. Icyo igufasha ni ukugira ngo bya birungo wisize bigufateho kandi bize kugutindaho, ha handi umuntu nagukoraho bitazahita bivaho. Mu rwego rwo gukomeza gusa neza ukeneye kuyipuriza.

- Brillant à lèvres
Brillant à lèvres cyangwa Labello ni amavuta yabugenewe asigwa ku munwa, akaba afasha kugira umunwa woroshye kandi usa neza kuko ibirungo byose wakwisiga ariko ufite iminwa itagaragara neza bishobora gutuma udakomeza gusa neza.

- Lingettes
Aka ni agatambaro kagenewe gukuraho imyanda kaba gakoze mu buryo koroshye cyane kandi karimo n’imiti yica imyanda. Gakoreshwa umuntu agiye gukuraho bya birungo yisize nka nijoro kuko ntabwo ari byiza kubirarana.
Gukoresha aka gatambaro birakorohera kuko kabikuraho mu buryo bworoshye kandi wizeye ko nta myanda igusigayeho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!