Ibikomoka mu Rwanda bicururizwa kuri Alibaba byiyongereyeho 124%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Ibicuruzwa byo u Rwanda bikomeje kuyobokwa ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono mu 2018 agamije kubyaza umusaruro isoko ryo kuri internet, ku bufatanye na Alibaba Group.

Icyo gihe hasinywe amasezerano y’ubufatanye atatu yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rugamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Binyuze muri aya masezerano, Alibaba yamaze gushyira ibicuruzwa byinshi byo mu Rwanda ku rubuga rwayo, hakiyongeraho kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda bibereye ubukerarugendo.

Bimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane kuri Alibaba harimo ikawa y’u Rwanda, urusenda n’icyayi.

Nk’uko ikinyamakuru People’s Daily cyo mu Bushinwa cyabitangaje, kuva u Rwanda rwakwinjira kuri eWTP mu 2018, ibicuruzwa by’umwihariko urusenda n’ikawa bicururizwa kuri Alibaba byiyongereyeho 124% mu 2019, umubare w’abagana ubukerarugendo banyuze ku rubuga Fliggy bikuba inshuro zirenga ebyiri.

Mu Ukuboza 2018 nibwo abakerarugendo bo mu Bushinwa batangiye kureba cyangwa kwishyura ibyo bakeneye gusura mu Rwanda banyuze ku isoko ryo kuri internet ryibanda kuri serivisi z’ubukerarugendo, Fliggy.

Uru rubuga rwahoze rwitwa Alitrip ni urw’ikigo Alibaba Group, cyashinzwe n’umuherwe Jack Ma. Rufasha abakerarugendo b’Abashinwa muri serivisi bakeneye nko kubona itike z’indege, hoteli cyangwa kwishyura ibyo bazakenera mu rugendo.

Kuva mu mwaka ushize, Alibaba yagiye itegura ibikorwa bibera kuri internet bigaije kumenyekanisha no kugurisha ikawa y’u Rwanda.

Kimwe mu biheruka cyabaye muri Gicurasi, aho ikawa y’u Rwanda yapimaga toni 1.5 yagurishijwe mu isegonda rimwe gusa. Ni gikorwa cyabereye mu kiganiro cy’iminota 10 cyiswe “National Treasure” cyatanzwe ku wa 14 Gicurasi 2020.

Ku isoko, ikawa y’amagarama 500 ya Gorilla’s Coffee, yacuruzwaga ama-Yuen 118, angana na $16.63.

Muri Mutarama kandi ikawa y’u Rwanda ingana na toni yagurishijwe mu minota 20, binyuze kuri Alibaba.

Ikindi gikorwa giheruka kijyanye n’urusenda rwo mu Rwanda, narwo rukomeje kwiyongera ku isoko ryo mu Bushinwa, aho amakuru atangwa na Alibaba agaragaza ko toni zisaga 60 z’urusenda zoherejwe mu mahanga guhera mu ntangiriro za 2019.

Kugeza ubu Alibaba nirwo rubuga rwa mbere ku Isi rucururizwaho cyane mu ikoranabuhanga, rubonekaho ibicuruzwa byose byaba ibyo mu Bushinwa no ku rwego mpuzamahanga.

Alibaba imaze gutanga umusanzu mu kugeza mu mahanga ibicuruzwa byo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .