Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga 2018/19 byagabanutseho miliyari 46 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) kigaragaraza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 u Rwanda rwoherejeyo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni 465 z’amadolari ya Amerika mu gihe mu 2017/18 byari miliyoni 515$.

Iyi mibare ikubiye muri raporo nshya NAEB iheruka gutangaza igaragaza ko habayeho igabanuka ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga rigera ku 9.7%, ringana na miliyoni 50$ (asaga miliyari 46 Frw).

Iri gabanuka ribaye mu gihe umwaka wabanjirije uwo, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwari rwohereje mu mahanga byari byiyongereyeho 44.73%.

Iyo raporo isobanura ko impamvu y’iryo gabanuka ryabayeho mu 2018/19 rishingiye ku igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igabanuka ry’imvura yagize ingaruka ku musaruro, n’ibiciro by’icyayi na kawa, byagabanutse ku isoko mpuzamahanga.

Umusaruro w’ibikomoka ku mata u Rwanda rwohereje mu mahanga wagabanutse ku kigero cya 56% aho byavuye ku bilo miliyoni 17.5 mu mwaka wa 2017/18 ukagera ku bilo miliyoni 9.3, wavuyemo asaga miliyoni 9$ gusa.

Umuyobozi w’Uruganda rw’Inyange Industries Ltd, James Biseruka, yabwiye The New Times ko impamvu umusaruro w’amata u Rwanda rwohereje mu mahanga wagabanutse byatewe no kubura isoko ry’ibihugu birimo Kenya.

Ati “Amata menshi yoherezwaga muri Kenya na Uganda, aho yari yihariye 90% by’umusaruro w’amata wose yoherezwa mu mahanga.”

Biseruka yavuze ko urwo ruganda rurimo gushakisha ahandi ruzajya rwohereza amata harimo nko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika ya Centrafrique.

Igabanuka ry’igiciro cy’icyayi na kawa u Rwanda rwohereza mu mahanga

U Rwanda rumaze igihe rwarubatse izina ku ruhando mpuzamahanga nka kimwe mu bihugu byohereza mu mahanga kawa n’icyayi byinshi kandi byiza.

Iyo raporo ya NAEB igaragaza ko agaciro k’icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2018/19 cyagabanutseho 5%, aho agaciro kacyo kavuye kuri miliyoni 88$ kakagera kuri miliyoni 83$ ariko ingano yacyo yo yiyongereyeho 10% kuko cyavuye kuri toni 27 kikagera kuri toni 30.

Agaciro k’umusaruro wa kawa kavuye kuri miliyoni 69$ mu 2017/18 kagera kuri miliyoni 68$ mu 2018/19 mu gihe ingano yacyo yiyongereyeho 6% kuko yavuye kuri toni 20 ikagera kuri toni 21 muri icyo gihe.

Muri rusange igiciro cya kawa y’u Rwanda cyari ku madolari ya Amerika 3.41 ku kilo mu mwaka wa 2017/18 mu gihe mu 2018/19 cyaguzwe 3.18$. Bivuze ko kagabunutse ku kigero cya 7%. Icyayi cyacuruzwaga ku madolari ya Amerika 3.17 ku kilo cyaramanutse kigurishwa 2.73$ ku kilo.

Iyi raporo inagaragaza ko mu zindi mpamvu harimo politiki ya gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda Policy’ yagize ingaruka ku musaruro w’impu u Rwanda rwohereje mu mahanga, kuko inyinshi zifashishwa mu bikorerwa mu Rwanda.

Impu u Rwanda rwohereje mu mahanga muri icyo gihe zisaga ibilo miliyoni imwe zavuyemo asaga miliyoni y’amadolari ya Amerika mu gihe umwaka wabanje zasagaga ibilo miliyoni 3.4, zavuyemo miliyoni 5.8$.

Iyo raporo igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa gakondo u Rwanda rwohereje mu mahanga wihariye 33.9% (miliyoni 157$) by’umusaruro wose mu gihe umusaruro w’ibihingwa bitari gakondo byoherejwe mu mahanga ari 66.1% (miliyoni 307$).

NAEB igaragaza ko biteganyiwe ko umwaka utaha u Rwanda ruzohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni 656.7$.

Abakozi bapakira imboga n'imbuto mbere yo kubyohereza hanze y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza