Ni ubuzima bugoye yatangiye mu gihe cy’ubukoloni mu 1959, ubwo yavukaga ari umu-métisse, akajyanwa mu kigo cy’imfubyi cyabaga i Save, nyuma gato, bakaza kumutwara ngo bamujyane i Burayi atane na nyina.
Icyo gihe umuryango we warabyanze, ujya kumuhisha mu Mayaga kwa benewabo.
Nyuma y’ubukoloni, yagarutse ku ivuko rya nyina mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rwaniro, ari naho yakuriye.
Wiesenhofer yabayeho ubuzima bw’icyaro muri iyo myaka, ariko nabwo ntiyoroherwa kuko abandi bana bajyaga bamukurura imisatsi babona adasa n’abandi, bikamukomeretsa.
Nyuma yaje gushaka umugabo wo muri Autriche, ajya no gutura i Burayi, ariko ajyana icyifuzo cyo kuzakora ikinyuranyo, agafasha abana bari mu kaga abaremera icyizere cy’ubuzima.
Uko yitangiye ibikorwa by’ubugiraneza byibanda ku burezi
Ubwo yagarukaga mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Wiesenhofer, yasanze benshi mu muryango wo kwa nyina i Rwaniro barishwe, yongera kubabazwa cyane n’ubuzima bw’imfubyi zari zariciwe ababyeyi muri Jenoside, n’abandi batari bafite kivurira.
Byatumye ashinga ishuri yitiriye Mutagatifu Petero “Igihozo”, ngo ahumurize abari bababaye. Ryatangiye ari iry’imyuga, ariko nyuma nyuma y’imyaka ibiri riba iry’ubumenyi rusange, anaryegurira Kiliziya Gatolika.
Padiri Dushime Robert uriyobora kuri ubu, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyatangiye mu 1997 ari ‘atelier’ y’imyuga, gusa mu 1999, rikaza kuba ishuri risanzwe.
Ati “Marie Claire yatanze umusanzu ukomeye mu buzima bw’igihugu, yahojeje abari bashavuye abaha ubuzima abinyujije mu burezi, none dore aho ibikorwa bye bigeze. Ubu ishuri rimaze kwigwamo n’abasaga ibihumbi icyenda.’’
Ntibyaciriye aho kuko yakomeje gukora byinshi anita ku batishoboye aho yubatse amashuri henshi muri Nyanza na Huye aho avuka ndetse ntiyasiga n’iby’ubuvuzi.
Mu 2017, yongeye gushinga ishuri ry’imyuga mu Mujyi wa Nyanza yise ‘Rerumwana VTC’, nyuma yo kubona urubyiruko rwasozaga amashuri ntiruhite rubona imirimo.
Dusabe Benoitte uriyobora, yavuze ko benshi mu baryigamo ari abana bafite ibibazo by’ubuzima, ariko uko basoje amasomo bajya mu buzima bwo hanze bakibeshaho ari nayo ntego ya Claire.
Ati “Kuva muri 2017 hamaze gusoza imyuga abasaga 500, kandi bamwe muri bo baba bigira ubuntu, ubona ko byafashije benshi.’’
Bamwe mu banyeshuri banyuze muri ayo mashuri bavuga ko bungukiyemo byinshi kuko byabahaye icyerekezo cy’ubuzima, mu gihe bari batangiye kwiheba.
Mukankundiye Charlotte w’imyaka 25, yabwiye IGIHE ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi n’ubumenyi bw’Isi, ntiyahita abona akazi.
Mu 2021, nibwo yaje kwiga amasomo y’igikoni no gutegura amafunguro mu gihe cy’umwaka muri Rerumwana VTC, none ubu afite akazi muri Coffee Shop mu Mujyi wa Nyanza.
Ati “Kuva narangiza nahise mbona akazi kandi nari narakabuze mbere. Ubu singisaba amafaranga iwacu, ahubwo nabo iyo bagize ikibazo ndabunganira nkagikemura.’’
Mukankundiye yavuze ko afite intego yo kuzicururiza na we bijyanye n’ibyo yize kugira ngo atange akazi yitura ineza yagiriwe na Wiesenhofer.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimye ibikorwa bya Marie Claire Wiesenhofer n’uruhare bigira mu guhugura urubyiruko.
Ati’’ Ikibazo tugisigaranye ni serivisi itanoze, ni mwe bo kubikuraho, tukazumva inkuru nziza ko abana biga muri Rerumwana bose bakora neza, ni nabwo muzaba munejeje Claire, akagera ku ntego z’ibyiza yifuriza u Rwanda.’’
Yanasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira, mu gihe bakora umurimo bakanamenya kuzigamira ejo hazaza, mu ntego yo kwiteza imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!