Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati bigiye gusinyana amasezerano yo kurwanya ibyaha

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Kanama 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwakiriye ibihugu 17 byaturutse mu Muryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) n’ibyo muri Afurika yo hagati (CAPCCO), barimo kwiga ku masezerano y’ubufatanye iyi miryango ibiri izasinyana i Arusha muri Nzeri uyu mwaka, harebwa uko yafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi ba Interpol bavuye muri ibi bihugu, abanyamategeko babyo ndetse n’abahagarariye EAPCCO na CAPCCO.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Kalihangabo Isabelle, yashimiye iyi miryango ibiri yiyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha, kuko ngo byamaze kugaragara ko mu gihe hatabayeho ubufatanye hagati y’ibihugu cyangwa imiryango, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka byagorana.

Kalihangabo yavuze ko nta gihugu na kimwe cyavuga ko cyarwanya ibi byaha kidafatanyije n’ibindi.

Ati “Mu bihugu bigize EAPCCO na CAPCCO abakora ibyaha bakomeje kugenda biyongera kandi bambukiranya imipaka, bikagorana kubakurikirana. Ikindi murabizi ko ahantu hatari umutekano nta na kimwe cyakorwa, iyi niyo mpamvu abakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko bafite inshingano yo kugarura umutekano n’iterambere mu bihugu rikiyongera.”

Yavuze ko muri iyi myaka ibyaha byambukiranya imipaka byakomeje kwiyongera kandi bigategurwa mu buryo bugoranye kubitahura, kubirwanya bikaba bisaba ko hahindurwa uko byarwanywaga kandi bikaba bikeneye ubundi bufatanye bukomeye.

Ati “Aya masezerano azafasha mu guhana amakuru, ubufatanye no gushyiraho amategeko amwe, ntabwo nshidikanya ko nibikorwa neza bizadufasha kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byacu. Mugomba kandi kwibuka ko ibi byaha bikorwa mu gihugu kimwe ariko byateguriwe mu kindi, ababikoze bakajya kwihisha ahandi, birasaba ko ibyo bice bibiri bishyira hamwe mu guhangana n’abanyabyaha."

Umuyobozi wa Interpol muri Afurika y’Iburasirazuba, Gedion Kimilu, yavuze ko aya masezerano azasinyirwa Arusha muri Tanzania ateganya ubufatanye bw’iyi miryango no guhuza imbaraga, imyitozo, guhana amakuru n’ubushobozi bugamije kurandura ibyaha.

Ati “Ubundi byari bigoranye ko hakorwa iperereza muri kimwe muri ibyo bihugu kandi mwibuke ibigendanye n’imipaka yo kuva mu gihugu ujya mu kindi, wasangaga kandi abayobozi muri Interpol muri ibi bihugu badahabwa imyitozo hamwe, ukanasanga tutari hamwe iyo bigiye mu kurwanya ibyaha.”

Yavuze ko muri aka karere hagaragara ibibazo byinshi bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka, bikaba bikeneye ubufatanye mu kubirwanya.

Abayobozi bavuye mu bihugu bigize EAPCCO na CAPCCO bahuriye i Kigali aho barebera hamwe amasezerano y'ubufatanye bazasinya muri Nzeri i Arusha muri Tanzania
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Kalihangabo Isabelle, yashimiye iyi miryango ibiri yiyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha
Umuyobozi wa Interpol mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Gedion Kimilu yavuze ko nyuma yo gusinya aya masezerano ibihugu bizajya bikorera hamwe mu kurwanya ibyaha
Ibihugu 17 nibyo byitabiriye ibi biganiro byo kwiga ku masezerano bazasinya muri Nzeri uyu mwaka
Ibihugu bigize EAPCCO na CAPCCO bigiye gusinyana amasezerano yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Iyi nama izamara iminsi ibiri i Kigali harebwa uko iyi miryango ibiri yafatanya mu kurwanya abanyabyaha bajya kuyihishamo

Amafoto: Dusabimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .