Ni ibyatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi muri Afurika y’Iburasirazuba yateguwe ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO.
Iyi nama izwi nka EAPAFSN4 [General Assembly of the Eastern Africa Parliamentary Alliance for Food Security and Nutrition] iramara iminsi itatu iri kubera i Kigali.
Yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille.
Yavuze ko inama nk’iyi ari andi mahirwe mu gushakira umuti ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa ryugarije isi n’akarere u Rwanda ruherereyemo.
Ati “Kuri twebwe aba ari umwanya mwiza wo kuganira n’abagize inteko zishinga amategeko zo mu bindi bihugu kugira ngo turebe ibibazo bihari, turebe n’ibisubizo twashaka nk’abahagarariye abaturage. Ubwo rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu baganire barebe icyakorwa kugira ngo abantu babashe kubona imirire myiza.”
Depite Mukabalisa yavuze ko u Rwanda ruhora ruharanira ko abaturage barwo bihaza mu biribwa nk’uko biri mu ntego z’iterambere rirambye. Yasabye uruhare rw’Abadepite mu gusaba za guverinoma kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi.
Ati “Nk’uko bimeze ku Isi muri rusange, ibihugu byacu by’umwihariko biri guhura n’ibibazo birimo bitandukanye. Ibiganiro byateguwe bifite intego yo gushora imari mu buhinzi kugira ngo twihaze mu biribwa muri Afurika y’Iburasurazuba, abadepite nitwe dukwiye kugira uruhare kugira ngo amafaranga y’ingengo y’imari agenerwa ubuhinzi yiyongere.”
Umuyobozi Mukuru w’iri huriro, Depite Abdi Ali Hasaan avuga ko abadepite n’abasenateri bashobora kugira uruhare rufatika mu mpinduka zikenewe kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika bihaze mu biribwa.
Yagize ati ’’Ni yo mpamvu turimo gushishikariza buri wese mu bagize inteko zishinga amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi,binyuze mu bufasha minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi ziha abahinzi ,abatanga serivisi z’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi ’’.
Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr Jean -Léonard Touadi avuga ko ihungabana ry’ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye harushaho gutekerezwa ku ruhare rw’inzego zinyuranye mu guhangana n’ibituma abantu batihaza mu biribwa kandi ari ryo shingiro ry’iterambere n’imibereho y’abatuye isi.
Ati ’’Tugomba guhanga udushya,duhereye ku myanzuro ifatirwa mu nteko zishinga amategeko ibereye abaturage, FAO isanga uruhare rw’inteko zishinga amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y’imari ikwiye ku bikorwa guverinoma ziteganiriza urwego rw’ubuhinzi ,ariko kandi hagashyirwaho uburyo inzego zose zirebwa n’ubuhinzi n’ubworozi zitanga umusaruro uhagije.’’
N’ubwo u Rwanda rwakomeje kugenda rwongera amafaranga Leta igenera urwego rw’ubuhinzi,bamwe mu baturage basanga hagikenewe kongera imbaraga no kunoza politiki n’ingamba z’ubuhinzi kugira ngo ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa kigabanuke.
Biteganijwe ko abitabiriye iyi nama bazasuzumira hamwe ibirebana n’ishyirwamubikorwa ry’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bemeje ko ingengo y’imari ibi bihugu bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!