Ibihugu bizatwara impunzi zo mu Rwanda bikomeje kwiyongera, babiri bo bemeye gusubira iwabo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitandukanye by’i Burayi bikomeje kwemera kwakira impunzi zari zaraheze mu gihugu cya Libya, u Rwanda rukemera kuzakira by’igihe gito mu gihe hagishakishwa niba hari abemera gusubira iwabo, bakabona ibihugu bibakira cyangwa bakaguma mu Rwanda igihe babihisemo.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ubutabera unashinzwe abinjira n’abasohoka muri Norvège, Jøran Kallmyr, yasuye inkambi y’agateganyo y’impunzi zavuye muri Libya, zicumbikiwe i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni mu gihe icyo gihugu cyemeye kwakira impunzi 600 zizava mu Rwanda, gusa byitezweho ko hazaba harimo n’igice cy’impunzi z’Abanye-Congo bamaze igihe mu Rwanda kimwe n’Abarundi.

Yavuze ko nubwo hari ibihugu birimo kubakira, binakwiye kubwira Abanyafurika ko bose badashobora kujya i Burayi. Ibyo byatumye ibihugu bimwe byiyemeza gutanga amafaranga menshi mu gukemura impamvu zituma bashaka kujya i Burayi ku bwinshi, no mu gufasha abagerageje kujya i Burayi bakabura amayira.

Norvège izafata impunzi 600

Minisitiri Kallmyr yavuze ko igihugu cye kizakira impunzi 600 zizava mu Rwanda, ariko zikazaba ziri mu byiciro binyuranye.

Ati “Hazaba harimo n’impunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi bari mu Rwanda bahamaze igihe, nabo bakeneye ubufasha. Turimo kureba uburyo twabikoramo hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda na UNHCR, ariko ubutumwa bukomeye hano ni uko twifuza kwifatanya n’u Rwanda mu gufasha impunzi, nzi ko hari izigera ku bihumbi 150 000, Norvège izakira 600, ni umubare muto ariko ni uburyo bwo gusangira umutwaro kandi turasaba ibindi bihugu mu Burayi gukora nka Norvège.”

Yavuze ko ubwabo bazategereza abo bazahabwa na UNHCR, ariko nabo ubwabo bazikorera igenzura bakareba niba abo bahawe bakeneye kwitabwaho byihutirwa.

Ati “Tuzita ku kwakira imiryango, twagiranye ibiganiro na UNHCR uko tuzabikora, nk’urugero niba hari umwana utari kumwe n’ababyeyi, agomba gusaba guhuzwa n’imiryango mbere yo kujya muri Norvège. Turashaka gufata umuryango wose.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko abantu bake aribo bazabasha kujya mu Burayi, kandi ni ngombwa ko hakurikiranwa hakarebwa ko abakirwa ari impunzi nyazo ku buryo basubiye mu bihugu byabo bahohoterwa, kurusha kuba barahunze ubukene.

Yakomeje ati “Nyuma y’isesengura rya mbere ku bantu bakenewe rizakorwa na UNHCR natwe tuzohereza abantu bacu hano bakore igenzura rya kabiri. Impunzi zizaza muri Norvège zigomba kuzaba zujuje ibisabwa byose bituma umuntu ahabwa ubuhungiro bya politiki muri Norvège, nibaba babyujuje tuzahita dufata 600 mu Rwanda, naho ku mwaka wose twemerewe kwakira impunzi 3000.”

Nubwo ngo uru rugendo rushobora gufata igihe kirekire kugira ngo abazajya muri Norvège bemezwe, Minisitiri Kallmyr avuga ko aho bari mu Rwanda batekanye, anashimira Guverinoma y’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko igikorwa Norvège irimo cyo kureba uko yakwakira izi mpunzi ari igikorwa cyiza mu kwita ku mpunzi n’abashaka ubuhungiro.

Yakomeje at “Igihe bazagendera ntabwo tukizi ariko bigomba gutangira binyuze mu nzira zabo zisanzwe.”

Kugeza ubu inkambi ya Gashora irimo impunzi 299 mu gihe u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500, ariko Kayumba avuga ko aho abandi bashobora kuba nihuzura, u Rwanda rushobora kuzabakira.

Ibihugu bikomeje kwiyongera

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri UNHCR, Elise Villechalane, yavuze ko hari ibihugu byinshi byamaze kwemera kwakira izi mpunzi zavuye muri Libya muri gahunda yo kubatuza, birimo Norvège, Suède, u Bufaransa na Canada.

Yakomeje ati “Ni umubare munini bazakira ariko ntabwo ari bose, ubu bari mu bindi bikenewe harebwa ngo ni abahe igihugu runaka cyakwakira, umwanzuro wa nyuma ni uw’ibihugu bibakira, ariko dufite icyizere ko umubare munini uzabona aho wimukira, ariko hari n’ibindi bisubizo tukirebaho.”

“Harimo kubasubiza mu bihugu bakomokamo niba ibibazo byari bihari byaragiye mu buryo, kugeza ubu hari abantu babiri b’impunzi bakiri bato bemeye gusubirana n’umuryango mu gihugu baturukamo, rero ubu turimo kureba niba ibintu byaba bimeze neza ku buryo twabohereza.”

Mu bindi harimo guhuzwa n’umuryango mu kindi gihugu kitari icyo bakomokamo cyangwa mu Rwanda, kuba bamwe bakwakirwa n’ibihugu bagakomezayo amasomo muri za kaminuza, cyangwa niba hari abashaka kuguma mu Rwanda.

Ku bijyanye no kuba hari abasaba kuguma mu Rwanda, Elise yakomeje ati “Byaba hakiri kare kuko baracyifuza kugerageza andi mahirwe ashoboka, banyuze mu bintu byinshi bashaka kujya mu Burayi, hari abafunzwe, abacurujwe, baramburwa, biracyari indoto zabo kwambuka.”

“Igishimishije ni uko bagera hano bumvaga ko ari ukuhikoza by’akanya gato, ariko ubu bamwe batangiye kuvuga ko bakeneye kwiga indimi, Icyongereza n’Ikinyarwanda, kugira ngo babashe kuganira n’abaturage. Mbere nta kintu cy’imyuga bashakaga kwiga, ariko ubu baragenda babona ko ikintu bashobora kwiga hano mu Rwanda gishobora kuzabagirira akamaro mu minsi iri imbere, aho bazajya hose.”

Aba mbere bagiye muri Suède

Mu Ukuboza 2019 hari barindwi bamaze kujya muri Suède, ndetse hari abandi bagera kuri 30 bari mu myiteguro.

Umwe mu mpunzi ukomoka muri Eritrea ugomba kwimurirwa muri Suède hamwe n’umwana we, avuga ko ubwo yavaga mu gihugu cye, intego yari ukugera i Burayi. Yabanje kunyura muri Sudani, ahabwa ubufasha n’inshuti ze burimo amafaranga yagombaga kumugeza muri Libya, akahava ajya mu Burayi anyuze mu nyanja ya Méditerranée.

Ati “Inzozi zibaye impamo, ndishimye. Ubu ndimo kubyibuha, ndi hejuru ku kwezi. Sinjye uzarota ngeze muri Suède, nkabona umwana wanjye yongeye gusubira ku ishuri nanjye nkabasha kwibeshaho. Ndashima Imana cyane. »

Norvège isanzwe itera inkunga ibikorwa byo kwita ku nkambi ya Gashora n’abayirimo aho muri uyu mwaka yishyuye 50% by’ibikenerwa byose, ndetse ivuga ko izakomeza gufasha iki gikorwa. Yanashyize miliyoni 20 z’amayero muri African Trust Fund, hagamijwe kugabanya impamvu zituma habaho aba bimukira.

Inkambi ya Gashora irimo impunzi 299
Impunzi zicumbikiwe i Gashora zifatira hamwe amafunguro
Izi mpunzi zisanze mu Rwanda, zihabwa uburyo buhagije bwo kwidagadura
Minisitiri Kallmyr aganira n'ubuyobozi ku ruhande rw'u Rwanda na UNHCR ku micungire y'inkambi ya Gashora
Minisitiri Kallmyr yavuze ko igihugu cye kizakira impunzi 600 zirimo Abanye-Congo n'Abarundi
Minisitiri Kallmyr asobanurirwa ibibera muri iyi nkambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza