Ibihugu bitishyura umusanzu wa AU bishobora kwamburwa ijambo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Kanama 2018 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bitishyura umusanzu wo gushyigikira ibikorwa by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bishobora kuwamburwamo ijambo.

Uwo musanzu washyizweho nk’uburyo bwo guteganyiriza ibikorwa bya AU, igihugu cyose cyabugiraho ikibazo cyabigaragaza aho kutabyitabira.

Mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016 hemejwe ko ibihugu bitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga, hagamijwe gukuraho ko AU yakomeza kugendera ku nkunga.

Ni gahunda izafasha Afurika gukusanya miliyari 1.2 z’amadolari buri mwaka, azatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Mu kiganiro na CNBC Africa ikorera mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko uyu musanzu washyizweho nk’uburyo bwo guteganyiriza ibikorwa bya AU, igihugu cyose cyabugiraho ikibazo cyabigaragaza aho kutabyitabira.

Ati “Ni uburyo bwashyiriweho kuduha uburyo bwo gutekana no guteganya bijyanye n’amikoro y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

Imibare ya AU yerekana ko kugeza muri Mata uyu mwaka, ibihugu 21 aribyo byari bimaze gutanga uyu musanzu wose hamwe ungana na miliyoni 41 z’amadolari.

Mu gihe ibihugu 21 byashyize uyu musanzu mu mategeko yabyo bigatangira no kuwukusanya, 34 ntabwo birawemeza.

Ku batishyura uyu musanzu, Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu byinshi bishobora gukorwa bimwe muri byo bishobora no kuba atari byiza ‘ariko ntitwatinya kubikora’.

Ati “Umusanzu wa 0.2%, ntabwo ari ikintu cyo gupfa no gukira. Ni uburyo bwo kudufasha.”

“Niba abantu babifiteho imbogamizi, dufite abantu, inzego, badufasha kugirana ibiganiro n’ibihugu bifite ibibazo ku musanzu wa 0.2% ku musoro w’ibitumizwa mu mahanga, bakadufasha gushaka ubundi buryo ariko tukagumana ibi nk’uburyo buyobora buri wese, ariko tukaba twabiheraho tworoshya.”

Yakomeje agira ati “Ku bantu batishyura, dushobora kugera ahantu ho kuvuga tuti niba utishyuye ni gute ugira ijambo muri twe? Ugomba kwishyura.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagize uburyo bwinshi bwo gushaka kwihaza, atanga ingero nk’ubwari buhagarariwe n’uwahoze ayobora Nigeria, Obasanjo Olusegun, bugasarura ubusa.

Yavuze ko bidakwiye ko ingufu zose zishyirwa muri iyi gahunda, birangira ntacyo zigezweho ari yo mpamvu hakwiye kujyaho uburyo bwemeranyijweho.

Ngo nubwo butaba bwemeranywaho na buri wese, bugaherwaho ariko ‘tugomba kwishyura’ kandi niba ‘utishyuye ntuze mu nama ngo utangire gusakuza, usaba ibintu byose mu gihe utishyuye’.

Perezida Kagame yabajijwe niba ibihugu bitazishyura uyu musanzu bidashobora kuzakurwa muri AU, asubiza ati ‘ahari dushobora no kugera kuri iyo ngingo’.

Hagendewe kuri uyu musanzu, byateganywaga ko mu 2017 hazakusanywa miliyoni 325 $ ku buryo mu 2020 azaba ageze kuri miliyoni 400 $ azajya mu bikorwa by’amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyose kiri muri AU gikwiye kwishyura umusanzu wo gushyigikira ibikorwa byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza