Ibihugu bicukura peteroli bigiye kugabanya iyo bishyira ku isoko kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Werurwe 2020 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byageze munsi y’amadolari 50 ku kagunguru kuri uyu wa Gatanu - igipimo kiri hasi cyane urebye mu myaka itatu ishize - mu gihe ibihugu bihurira mu muryango w’ibihugu bicukura peteroli, OPEC, bikomeje kuganira ku byemezo byafatwa, mu kuramira ubu bucuruzi bukomeje guhungabana kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa kimaze gukwirakwira hirya no hino. Mu Bushinwa abantu 80.710 bamaze kwandura barimo 3.045 bitabye Imana; naho hanze y’icyo gihugu hamaze kwandura abantu 14.700 barimo 260 bapfuye.

Iki cyorezo cyahungabanyije ibikorwa byinshi ndetse imirimo itandukanye irimo nk’ingendo z’indege n’iz’ibinyabiziga bikenera ibikomoka kuri peteroli zirahagarara, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka.

Ibihugu bigize OPEC bikomeje kuganira uburyo byagabanya ingano y’ibikomoka kuri peteroli bicukurwa buri munsi, hakavaho utugunguru miliyoni 1.5.

Mu nama ya OPEC irimo kubera ku cyicaro cyayo i Vienne muri Autriche, kuri uyu wa Kane nibwo hasabwe izo mpinduka zishobora gutuma umusaruro w’ibihugu biri muri OPEC birimo n’u Burusiya ugera ku tugunguru miliyoni 3.6, igabanuka ryaba rikomeye kurusha irindi ryabayeho mu myaka icumi ishize.

Ni impinduka ziramutse zemejwe, zazavugururwa muri Kamena mu nama yayo itaha. Gusa birasaba ko zemezwa n’u Burusiya budashyigikiye iki gitekerezo.

Minisitiri w’u Burusiya ushinzwe ingufu, Alexander Novak, ntabwo yitabiriye inama yo ku wa Kane kuko yavuye i Vienne ku wa Gatatu atemeranya n’icyo gitekerezo, ariko yasubiye muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu.

U Burusiya buvuga ko butifuza guca igikuba mu gufata ingamba, kubera ko ingaruka zose Coronavirus izagira ku bukungu bw’Isi zitaramenyekana, gusa abasesenguzi bagaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kumanuka niba nta masezerano agezweho.

Byitezwe ko igihe u Burusiya bwaba butemeye iki gitekerezo “nta kizemetanywaho,” nk’uko Minisitiri ushinzwe ibijyanye na peteroli muri Iran, Bijan Namdar Zanganeh yabibwiye abanyamakuru.

Mu mezi 18 ashize ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaragabanutse, ahanini bitangirira ku ntambara y’ubucuruzi ya Amerika n’u Bushinwa, ariko ubu icyorezo cya Coronavirus cyongereye impungenge ko ibiciro bizakomeza kujya hasi.

Magingo aya indege zigana mu Bushinwa zahagaritse ingendo, amashuri afungwa mu Buyapani n’u Butaliyani, ku buryo ingaruka za Coronavirus zageze ku isi hose.

Abaminisitiri bo muri OPEC bari mu biganiro na bo bagezweho n’izo ngaruka, kuko ubwo bajyaga mu nama babanzaga gupimwa umuriro, ndetse hari hashyizweho ibimenyetso bibakangurira kuramukanya badahana ibiganza cyangwa ngo bahoberane, ahubwo bagakomanya ibirenge nabyo byambaye inkweto.

Kuri uyu wa Gatanu igiciro cy’akagunguru k’uruvange rw’ibikomoka kuri peteroli ka Brent cyagabanutseho 5 ku ijana kagurwa $47.02, mu gihe mu gihe akagunguru k’uruvange rw’ibikomoka kuri peteroli byo muri Amerika kagurwaga $43.28.

Kuri uyu wa Gatanu ibiganiro byakomeje, hakaza kumenyekana niba u Burusiya bwemera iyi myanzuro cyangwa niba itemerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza