Ni amahugurwa y’iminsi itanu ari kubera muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, yatangiye ku wa 2 Ukuboza 2024, yitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse muri ibi bihugu 19, aho bari kurebera hamwe uko hafatwa ingamba z’imihindagurikire y’ibihe mu kugabanya indwara ya Malariya.
Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya INES Ruhengeri, Fr. Dr. Jean Bosco Baribeshya , yavuze ko impamvu bahisemo ko aya mahugurwa abera muri iyo kaminuza ari uko basanzwe bigisha neza, ndetse hakanakorerwa ubushakashatsi bugomba gushyirwa mu bikorwa bahereye mu baturage bafatanyije n’inzego zose z’ubuzima.
Yagize ati "Aya mahugurwa rero tuzasangirira hamwe ibitekerezo ku buryo twahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu kurwanya indwara ya Malariya, ubushakashatsi dukora muri INES bushyirwa mu bikorwa mu baturage duhereye ku bo duturanye,"
"Twigisha abazakora mu bitaro, bivuze ko uruhare rwacu mu bumenyi dutanga bujyanye n’ibikenewe n’abaturage kandi harimo no kurwanya Malariya. Imyanzuro izafatirwa muri aya mahugurwa tuzafatanya n’inzego zose bireba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo twirinde Malariya."
Umuyobozi mu bya Tekiniki mu ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo bikomeye mu Kigo cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD, Eric Fleutelot, yavuze ko muri ayo mahugurwa bazasangizanya ubumenyi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ishobora kuba intandaro ya Malariya bagendeye ku mibare ihari, ndetse ko n’abanyeshuri ubwabo bazayagiramo uruhare.
Yagize ati "Uburyo bw’imihindagurikire mu mibare bizadufasha guteganya tugendeye ku bushyuhe n’imvura, urebye nk’i Paris usanga malariya ari nke. Icyo twiteze muri iki cyumweru ni ugusangizanya ubumenyi mu bisata byose by’ubumenyi ndetse n’abanyeshuri bayagiremo uruhare bamenye kubihuza na gahunda z’igihugu zo kurwanya malariya kuko twahurije hamwe ibihugu 19 bya Afurika mu by’ubumenyi bw’ikirere."
Umukozi muri RBC, ushinzwe gahunda yo kurwanya Maraliya, Dr. Aimable Mbikiyumuremyi, yavuze ko ibizigirwa muri aya mahugurwa bizatanga umusanzu ku gihugu mu kongera ubumenyi bwo guhangana n’indwara ya Malariya bagendeye ku mihindagurikire y’ibihe babihuje n’imibare y’abayirwara n’abo yica.
Yagize at "Nk’igihugu, aya mahugurwa azadufasha kugira ubumenyi bwisumbuye mu guhangana na Malariya yaba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’Isi tugendeye ku mibare y’abarwayi bayo ndetse n’abo ihitana, tubijyanishe no guhindagurika kw’ikirere, byose bikadufasha kumenya ibizaba imbere bitewe n’uko ibipimo by’ubushyuhe n’imvura bihagaze."
Kuva mu myaka itandatu ishize, Malariya yagiye igabanyuka kubera ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kuyirwanya, aho mu 2016-2017 abagera kuri miliyoni 5 bayirwaye, mu gihe mu mwaka ushize banganaga n’ibihumbi 620, ibivuze igabanyuka rigera hafi kuri 90%.
Abarwara Malariya y’igikatu kandi mu 2016 banganaga n’ibihumbi 18, mu gihe mu mwaka ushize bagabanyutse bakagera ku 2000, bingana n’igabanyuka rya 92%.
Abahitanwa na Malariya bari 650 mu 2016, ubu mu mwaka ushize baragabanutse bagera kuri 67, aho iri gabanyuka ku ndwara ya Maraliya ryatewe n’ingamba leta y’u Rwanda yakomeje gushyiraho zo kuyirwanya kandi zigikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!