00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano bitegereje ababyeyi bafite abana babaye inzererezi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 March 2025 saa 09:17
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yatangaje ko ababyeyi bafite abana babaye inzererezi mu mihanda bagiye kujya babihanirwa, kuko abo bana babaho mu buzima bubi bashobora kuzavamo abahungabanya umutekano w’igihugu mu bihe biri imbere.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe ubwo yitabiraga ubukangurambaga bw’iminsi 20 bugamije kurengera umwana.

Ku ikubitiro abana 19 bari bari mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare barafashwe, baraganirizwa bamwe bahuzwa n’imiryango yabo abandi bakazashyikirizwa ba malayika murinzi kugira ngo babiteho.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko kuba umwana atari mu ishuri umubyeyi ari we ukwiye kubiryozwa bwa mbere ngo kuko Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro w’uko amashuri abanza kuyiga biba ubuntu.

Ati “Ni itegeko ahubwo ni uko tutabikora, itegeko riteganya uburyo umwana arengerwa kuva ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Icya mbere kwiga k’umwana ni ubuntu mu mashuri abanza, rero wakwibaza uti kuki umwana atari ku ishuri? Ikindi ni uko ari uburenganzira bwe, umwana kurerwa agahabwa ibimutunga ni uburenganzira bwe.’’

Yakomeje agira ati “Iyo twebwe twabirenzeho nk’ababyeyi hari amategeko tuba twishe kandi arabiteganya, hari ibihano bitandukanye birimo kuba ababyeyi bacibwa amande, igifungo gisubitse umubyeyi ashobora guhabwa, hari ndetse n’ibindi bihano iyo bigenda bisubira icyaha hari n’imyaka umubyeyi ashobora gufungwa.’’

Mufulukye yavuze ko umubyeyi wese ufite umwana uri mu muhanda akwiriye kumva ko yishe itegeko kandi itegeko rirengera umwana.

Ati “Wenda ikibazo kikaba kuki tutari twabageza ku butabera kuruta gukurikirana wa mwana.’’

Umwana w’imyaka 14 wafatiwe mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko yahisemo kujya kuba mu muhanda kuko ababyeyi be batabanaga neza, akabura imyenda y’ishuri.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko ashyigikiye ko ibihano bihabwa ababyeyi bafite abana batiga bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ngo hari ababyeyi benshi batabyitaho.’

Yagize ati “Njye ndabishyigikira ko babahana, hari abo usanga aho dutuye ukabona umubyeyi ntiyitaye ku mwana, yanasiba ishuri ukabona nta kintu bimubwiye, wanamwegera nk’umuvandimwe cyangwa umuturanyi ntabyumve. Ngo nikigende ni cyo cyiyigira, uwo muntu rero wumva ko kwiga k’umwana nta nyungu abifitemo abo bantu bakwiriye kuganirizwa bakanahanwa.’’

Kugeza ubu amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nka kimwe mu bitera abana benshi kwishora mu buzima bubi bwo mu muhanda. Gusa nta mibare nyakuri y’abana bari mu mihanda irashyirwa ahagaragara n’inzego zireberera abana.

Abana bakuwe mu mihanda i Nyagatare bazashyikirizwa imiryango yabo
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye yavuze ko ababyeyi bafite abana baba mu mihanda bagomba guhanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .