Ibi byatangajwe tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo abagize iryo huriro basuraga ishuri nderabarezi rya TTC Nyamata mu Karere ka Bugesera rirera abazigisha mu mashuri abanza.
Iryo huriro rigizwe n’imiryango irindwi mpuzamahanga ifite gahunda ziteza imbere uburezi bw’ibanze harimo na USAID ifitemo umushinga witwa Tonoze Gusoma ukorera mu bigo by’amashuri birimo na TTC Nyamata.
Icyo kigo cy’ishuri cyasuwe, kigisha abazaba abarezi mu mashuri abanza ndetse n’ay’inshuke kuva mu 2015 aho kugeza ubu gifite abanyeshuri hafi 800.
Umuyobozi w’Ibikorwa by’Uburezi muri Banki y’Isi iri muri iyo miryango igize GCFL, Luis Benveniste, yashimye uburyo u Rwanda ruri kwita ku ireme ry’uburezi bw’ibanze ndetse ko bishimiye gufatanya na rwo mu gukomeza urwo rugendo.
Ati “Uyu munsi twaje ngo tuganire n’abayobozi mu nzego za Leta, abarezi, abanyeshuri n’abahugura abarimu kugira ngo turebe icyo u Rwanda ruri gukora ngo abana b’abahungu n’abakobwa bige ubumenyi bw’ibanze bubafasha gutegura ejo hazaza heza”.
Yakomeje ati “ Hano muri TTC Nyamata twishimiye kubona uburyo abiga uburezi bategurwa kuzavamo abagena uburezi bw’ahazaza. Uburezi bw’ibanze ni ingenzi cyane mu cyerecyezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.”
Luis yongeyeho ko iyo umunyeshuri yize neza mu mashuri abanza bimutegurira neza uburezi bw’ahazaza kandi ko GCFL ishaka gufatanya n’u Rwanda mu gukemura imbogamizi zigihari cyane cyane mu myigire y’indimi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko ingamba Leta yashyizeho mu gushyigikira uburezi muri rusange zigenda zitanga umusaruro.
Ati “Dufite gahunda yo kuzamura uburyo abarimu bigisha kandi aho bava ni uguca mu mashuri nderabarezi kuko dushaka ko nibura umwana arangiza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza azi neza gusoma, kubara no kwandika”.
Yakomeje ati “U Rwanda ruri gushyiramo imbaraga cyane mu mashuri nderabarezi kuko umunyeshuri wiga leta imwishyurira 50% umubyeyi we akazana andi asigaye. Leta kandi yatangiye gutanga buruse zitishyurwa ku bajya kwiga uburezi muri kaminuza kugira ngo tubone abarimu bajya kwigisha mu mashuri yose”.
Dr. Mbarushimana yongeyeho ariko hagikenewe kongera ibyumba by’amashuri, guhugura no gushaka abarimu bigisha neza ndetse no kongera imfashanyigisho.
Ntakirutimana Obed wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri TTC Nyamata yavuze ko kwiga uburezi hari itandukaniro bibaha mu mwuga wo kwigisha.
Ati “Icya mbere hano badutoza ni imyitwarire kuko ntiwaba mwarimu imbere y’abanyeshuri nta kinyabupfura. Ikindi gikomeye twigira hano ni ukumenya ibyiciro by’imikurire abana bagezemo ukabasha kumenya uko ubigisha n’ibyo ubigisha kandi ntutungurwe n’uko bitwara bijyanye n’imyaka yabo”.
GCFL igizwe n’imiryango inyuranye harimo UNESCO, UNICEF, USAID, Banki y’Isi n’iyindi.
Amafoto:Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!