Yabitangarije muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP yo guhemba ibigo byimakaje gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi [Gender Equality Seal Certification] ikorwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu (GMO).
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi yagaragaje ko mu mirimo itandukanye hakigaragara icyuho cy’abagore, bityo ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukemura icyo kibazo cy’ubusumbane.
Ati “Dukwiye gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by’ubukungu aho abagabo biganje cyane mu byerekeye kubona imirimo. Ubusumbane bugaragara mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’igihugu nk’ubucukuzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho…nyamara impuzandengo y’amasaha abantu bakoramo imirimo yo mu rugo idahabwa usanga abagore bakora 24 ugereranyije na 13 abagabo bakora. Ibi bituma abagore batagaragara mu mirimo ibyara inyungu.”
“Abantu bakurikije ingamba zo gukemura ikibazo cy’ubusumbane bw’abagore n’abagabo mu mirimo, bakirinda imvugo n’ibikubiye mu muco ndetse binyuze muri gahunda yo guhemba ibigo byateje imbere ihame ry’uburinganire, sosiyete z’ubucuruzi zagira uruhare rufatika mu kugabanya icyuho cy’abagore mu myanya ifata ibyemezo bigateza imbere umurimo udaheza.”
Imibare igaragaza ko mu 2023 abagore bari bafite imirimo bagera kuri 46.9%, bakibanda cyane mu mirimo y’ubuhinzi, akazi ko mu rugo, n’ubucuruzi n’ibindi.
Ni mu gihe abagore bari mu mirimo y’imyanya ifata ibyemezo ari 39%, na ho 90% by’abagabo bakora mu mirimo itanditse.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri USAID Rwanda, Jessica Torens-Spence yagaragaje ko kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo mu bigo bito n’ibiciriritse ari yo soko y’iterambere kuko bituma byisanga ku isoko kandi bikabona abakozi bashoboye.
Ati “Iki gikorwa ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera hamwe n’inzego zitandukanye za Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo byaguye ubwitabire bw’abiyemeza kwinjira muri gahunda yo kwimakaza uburinganire, kandi bituma habaho kudaheza mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse, ndetse bigatuma abagore bagira amahirwe menshi yo guhabwa imirimo mu bigo byinshi.”
“Twizeye ko mu gukomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa, ibigo bito n’ibiciriritse bizabyungukiramo mu byo binjiza no kumenyekana kuko gahunda yo kwimakaza uburinganire ishishikariza kudaheza ikanamenyekanisha ibigo bigenda bitera intambwe mu kubahiriza uburinganire mu bikorwa bakora ari na ko barushaho kwigarurira abakozi bashoboye.”
Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP mu 2017, abayobozi b’ibigo bakabanza bagaragazaga impungenge zo guhuza ibyo kwimakaza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no kwinjiza amafaranga nk’intego yabo y’ibanze.
Ati “Mu minsi ishize numvise umwe mu bayobozi b’ibigo avuga ko guhabwa igihembo nk’uwateje imbere uburinganire mu kazi byatumye akira. Yumvise ko kuziba icyuho cy’imishahara hagati y’abagore n’abagabo, gushyiraho uburyo bwo korohereza abakozi mu kazi no gushyira mu bikorwa gahunda z’uburinganire byazamuye umusaruro w’akazi gakorwa ndetse n’ibyinjira biriyongera.”
“Ntitwagera ku iterambere ridaheza mu gihe umubare munini w’abaturage bacu, abagore bagihura n’ibibazo by’itotezwa rishingiye ku gitsina, guhembwa imishahara mito, ivangura no guhezwa mu mirimo imwe, ni yo mpamvu amashami ya Loni hano mu Rwanda twishimira ko hari Guverinoma iteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko urwego rw’abikorera rukwiye kubaka aho gukorera habereye bose kuko iyo ibigo by’ubucuruzi bifashe imyanzuro iha agaciro ibikenewe ku bantu b’ibitsina byose, bigaragaza ko bafunguye amarembo ku bantu bose ntawe baheje.
Yagaragaje ko urwego rw’abikorera ruzagira uruhare rukomeye mu kugeza u Rwanda mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, ndetse no mu bihugu bikize mu 2050, ariko bikazajyana no guhshyiraho uburyo abagore bagira uruhare muri iryo terambere baba abayobozi, abagenerwabikorwa n’abakozi.
Ati “Byagaragaye ko ibigo byubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigira imikorere myiza n’inyungu y’amafaranga kandi bikabasha kwivana mu bibazo bikomeye no kubyaza umusaruro amahirwe abonetse. Ibi biterwa n’uko mu bantu b’ingeri zinyuranye habamo ubumenyi butandukanye, inararibonye n’ibindi bifasha kugera ku bisubizo by’ibibazo, guhanga ibishya no gufata ibyemezo bikwiye.”
Ibigo byahawe ibihembo byo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu kazi byinjiye muri iyi hagunda binyuze muri gahunda ya Hanga Akazi na Kungahara Wagura Amasoko iterwa inkunga na USAID Rwanda.
Ibi birimo Aux Delices Honey, Virunga Biotech, Tropi Wanda, Akagera Coffee Project, Proxi Fresh, Masaka Creamery, SPF Kigega, Afrifoods na Thousand Hills.
Kugeza ubu ni ubwa mbere ibigo bito n’ibiciriritse bihembwe muri iyi gahunda yo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu mirimo yo mu bigo by’abikorera.
Ibi bigo byashyizeho gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi ndetse hari amarerero aho bakorera ku buryo umubyeyi w’umugore ufite umwana atabura uko akora akazi ke.
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ibi bigo gukomeza intambwe batangiye kandi bagafasha n’abandi kubigeraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!