00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kuba ishusho nziza y’u Rwanda ku barusura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2024 saa 03:41
Yasuwe :

Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kurushaho kuba ishusho nziza y’u Rwanda ku banyamahanga barusura, kugira ngo ruhore rugirirwa icyizere.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, ubwo ikigo cyigenga gicunga umutekano, Guardsmark Security Company ltd, cyasozaga amahugurwa ku bakozi bacyo bashya 80, basoje amahugurwa y’amezi atatu.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’icyo kigo giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

SSP Alphonse Sinzi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, yavuze ko bishimishije kuba ibigo byigenga bicunga umutekano bikomeje kunguka abakozi bashya, avuga ko bigaragaza icyizere bigirirwa n’abo bicungira umutekano.

Yashimiye abasoje amahugurwa, abasaba kuba icyitegererezo mu kazi kuko ari bo shusho y’u Rwanda ku barusura.

Ati “Murabizi neza ko abakora uyu mwuga baba barinze ibikorwaremezo nko ku mahoteli, nibo abanyamahanga baza mu gihugu babanza kubona bwa mbere. Ishusho berekana ni yo shusho y’Umunyarwanda n’izindi nzego zirinze umutekano. Turabasaba ko icyo kinyabupfura gikomeza kubaranga kuko muri ishusho y’abantu benshi.”

SSP Alphonse Sinzi yavuze ko umurimo wo kurinda umutekano usaba ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, abasaba kuzirinda amakosa agayitse yagiye agaragara rimwe na rimwe ku bakora ako kazi.

Ati “Hari abitwara nabi ibyo babarindishije bakaba aba mbere kugira ngo byibwe cyangwa bifatwe nabi. Mwe si ko bimeze, turabasaba kwitwara neza mwubahiriza indangagaciro za kirazira zigenga abakora uyu mwuga.”

Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark Security Company ltd, Col (rtd) Lemuel Kayumba na we yavuze ko abasoje amahugurwa bitezweho ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Ati “Dushingiye ku kuba bari basanzwe mu muryango Nyarwanda, ntabwo dushidikanya ko bazaba abakozi beza. Turashimira abarimu uburyo bakora batizigamye mu gutanga ubumenyi butandukanye.”

Yangiriyeneza Penina ari mu banyeshuri bitwaye neza wagaragaje ubuhanga mu kwirwanaho.

Yavuze ko kimwe mu byatumye yinjira mu byo gucunga umutekano, ari urukundo akunda uwo mwuga ndetse no kuba abawukora ubatunze.

Ati “Icyatumye mfata umwanzuro wo kuza aha ni uko nakundaga ibigendanye n’umutekano, ikindi kuba warangiza amashuri yisumbuye ukaba mu bushomeri ntabwo nabonaga ari byiza. Inama nagira abandi bakobwa bari hanze, ni uko batinyuka bakaza mu byo kurinda umutekano w’igihugu kuko nabo barashoboye.”

CIP (Rtd) Butera Vasco, ushinzwe ibikorwa by’amahugurwa muri Guardsmark yavuze ko akazi ko gucunga umutekano gakwiriye kubahwa kuko gasaba ubwitange.

Ati “Burya umuntu usuzugura uwashyizweho n’itegeko aba afite ikibazo. Bakwiriye kububaha kuko baba barinzi ibikorwa by’abantu, barinze abantu. Umuntu wakurinze ni uwo guha agaciro, ni umukozi nk’abandi.”

Guardsmark Security Ltd, ni ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano kigizwe n’abarinzi barenga 1000 barinda ahantu hatandukanye.

Mu basoje harimo abakobwa, basabye bagenzi babo gutinyuka uyu mwuga
Umwe mu batoje aba banyeshuri abayobora ku karasisi
SSP Alphonse Sinzi ubwo yari akurikiranye umuhango
Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark Security Company ltd, Col (rtd) Lemuel Kayumba na we yavuze ko abasoje amahugurwa bitezweho ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.
Abasoje amahugurwa bagaragaje bumwe mu bumenyi bafite mubyo bize
SSP Alphonse Sinzi yavuze ko umurimo wo kurinda umutekano usaba ikinyabupfura n’ubunyangamugayo
Abitwaye neza mu mahugurwa bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .