Ibigo bya Leta bigiye kwisobanura muri PAC ku mikoreshereze y’umutungo w’igihugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC) ku wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2019, irakira ibigo bitandukanye ngo byisobanure ku makosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2017.

Buri mwaka, abayobozi b’ibigo bya leta n’abashinzwe umutungo bahamagazwa imbere ya PAC aho basobanura amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta, aba yaragaragajwe muri raporo y’umwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Iki gikorwa gifite umwihariko kuko hazakirwa ibigo byasizwe na komite yacyuye igihe yari iyobowe na Nkusi Juvénal kuva mu myaka itandatu PAC ishyizweho.

Kizatangira PAC yakira umushinga wa PRICE watangijwe mu guteza imbere ibihingwa birimo ikawa, icyayi, amagweja mu kuzamura ibyo igihugu cyohereza mu mahanga mu buhinzi.

Ubugenzuzi bwo mu 2016 bwasanze nta kosa ry’imicungire y’imari muri PRICE, ariko abari abanyamuryango ba PAC bacyuye igihe basabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora ubugenzuzi ngo hasesengurwe niba amafaranga yashyizwe muri uyu mushinga akoreshwa bihuye n’intego yawo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ibindi bigo bizakirwa muri PAC birimo Minisiteri y’Ubutabera; iy’Inganda n’Ubucuruzi; iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’ibigo birimo icy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) n’igishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Yibukije ko ibi bigo bizakirwa na PAC mu gusoza umukoro wa komite yacyuye igihe ndetse hari ingingo zihariye zizibandwaho bibazwa.

Yagize ati “Iri bazwa rishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2017 yibanda ku bikorwa by’ibigo. By’umwihariko, twita ku kugenzura ubukungu no kureba uburyo umutungo wa leta wabonetse n’uko wakoreshejwe.’’

Ni ku nshuro ya mbere bamwe mu badepite bagize PAC bazaba bakiriye ibigo bya Leta ngo byisobanure kuva bakwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018.

Depite Jean-Chrysostome Ngabitsinze wahawe kuyobora PAC yatangaje ko ku bufatanye na bagenzi be bazubakira ku byo komite yababanjirije yakoze mu gushimangira ko ikoreshwa ry’umutungo wa leta rijya mu mucyo.

Ati “Igitekerezo cyanjye ni uko dushobora gukoresha ubushobozi buke dufite nk’igihugu, tukabukuramo ikintu cy’agaciro. Inshingano zacu nka komite ni ugusesengura ikoreshwa ry’umutungo wa leta, no gusuzuma ko ukoreshwa neza.’’

PAC igiye kwakira ibi bigo mbere y’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyira ahagaragara raporo y’umwaka ahagana muri Gicurasi, akenshi ikurikirwa n’akazi k’iyi komite yakira ibigo birenga 20 bikisobanura.

Umuyobozi wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko mu nshingano za bo bazubakira ku byo komite yacyuye igihe yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza