Ibigo by’ubucuruzi 123 by’i Kigali bimaze gucibwa asaga miliyoni 9 Frw kubera kuzamura ibiciro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) imaze guhanisha abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 123 mu Mujyi wa Kigali amande ya 9 530 000 Frw kubera kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho agamije kurengera inyungu z’abaguzi mu gihe cya COVID-19.

Kuva mu Rwanda hagera icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, ku wa 14 Werurwe, hafashwe ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho guhera ku wa 21 Werurwe 2020 abaturage bose basabwe kuguma mu ngo.

Ni icyemezo cyatumye abenshi bihutira guhaha ibiribwa byinshi ngo babibike mu ngo zabo. Byanahuriranye n’izamuka ry’ibiciro bitewe n’ubwinshi bw’ababishakaga ku isoko.

Minicom yashyizeho ubugenzuzi n’ibihano ku babikora ndetse ishyiraho ibipimo ntarengwa by’ibyo umuntu yemerewe guhaha, nibura ibiro bitanu ku munsi mu kwirinda ko ibyo kurya byabura ku isoko.

Ku wa 16 Werurwe no ku wa 22 Werurwe 2020, Minicom yasohoye itangazo risaba abacuruzi bose kubahiriza ibikubiye mu Itegeko No 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi.

Mu igenzura ryakozwe ku wa 27 Werurwe 2020 harebwa abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali batubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minicom, ryasize hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali baciwe amande.

Itangazo yashyize hanze rivuga ko "Ishingiye ku igenzura rimaze gukorwa ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, aho bigaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa abandi na bo bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge, hakaba n’abatanga inyemezabwishyu zitajyanye n’ibyaguzwe.’’

Iri genzura “ryakorewe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali aho abacuruzi 15 baciwe miliyoni n’ibihumbi 30 Frw.’’

Mu gihe Minicom ikora igenzura rihoraho, hari abacuruzi bamaze guhanwa inshuro zirenze imwe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, rigaragaza ko aba biganjemo "abahishe ibicuruzwa mu bubiko bakanategeka abantu kubanza kugura sardine kugira ngo bemererwa kugira ikindi gicuruzwa bahabwa cyangwa kugira ngo bazamure ibiciro.’’

Kuva ku wa 17 Werurwe 2020, Minicom imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 123 mu Mujyi wa Kigali baciwe amande angana na 9 530 000 Frw.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye aherutse gutangaza ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bitagomba guhinduka.

Yagize ati “Ibiciro by’ibiribwa by’ibanze ntibigomba guhinduka, ibyinshi nk’umuceri, ibirayi, imboga byose ni ibyo twihingira hano iwacu,…., Turasaba abafite amaduka, kuturiza ibiciro bitwaje iki cyorezo”.

Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru aho babonye iki kibazo “turasaba abaturage ko mu gihe habaho ko abacuruzi runaka bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe bidasanzwe, kwegera inzego z’ibanze, kuko dufatanyije nazo ndetse n’ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu kurwanya ibi."

Minicom yasabye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibiva hanze yacyo no kumanika ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo bigaragarira abaguzi.

Hari kandi kwirinda gutanga inyemezabwishyu zidahwanye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge cyangwa gutanga ibicuruzwa byarengeje igihe no kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi igihe baje babagana.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yashyizeho amabwiriza arengera uburenganzira bw'umuguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .