Ibigo by’amashuri WDA yari yafunze byakomorewe nyuma y’umunsi umwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro yari aherutse gufungwa yakomorewe, ahabwa ukwezi ko kwikosora.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubumenyingiro (WDA) cyari cyanzuye gufunga ibigo birindwi, kinatanga ibyumweru bibiri ku bindi 62 byo gukemura ibibazo ngo byemererwe kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Ibigo byari byahagaritswe birimo ibyasanganywe umwanda, ibikoresho bike ugereranyije n’amasomo abitangirwamo, abarimu badahemberwa igihe, kutagira amacumbi y’abanyeshuri inyubako zitujuje ibisabwa n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko bafashwe umwanzuro wo kuba bakomoreye ayo mashuri kuko yagaragaje ubushake bwo kwikosora.

Yagize ati “Hari amashuri y’umyuga n’ubumenyingiro WDA yari yasabiye ko adatangira ariko yagaragaje ubushake n’ibyo agiye guhindura none azatangira. Nyuma y’ukwezi inzego zibishinzwe cyane cyane WDA bazongera bajyeyo barebe ko yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe.”

Ibigo birindwi byari byafunzwe birimo Solidarity Academy na Horizon Technical School byo muri Nyarugenge; Kigali TVET School na Kigali International College muri Gasabo; Nyarugunga TVET School muri Kicukiro; Collège Baptiste de Ngarama (COBANGA) y’i Gatsibo na Karongi TVET School.

Bisobanuye ko ayo mashuri azatangirana n’andi kuwa Mbere tariki 14 Mutarama 2019.

Ubugenzuzi bwakozwe na WDA mu mashuri 341 yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hose kuva ku wa 8 Ukwakira kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2018.

College Baptiste de Ngarama ni kimwe mu bigo byari byafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza