Ibigo bitatu byo mu Rwanda bihataniye igihembo cy’igishushanyo cy’ikigo cy’ubuvuzi cya EAC

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitatu byagaragaje ubuhanga mu gukora igishushanyo cy’inzu izakorerwamo n’icyicaro cy’Ikigo cy’Icyitegererezo mu kwigisha gukora imiti n’inkingo no kugenzura uburyo igezwa ku bayikeneye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba-EAC bigiye guhembwa.

Iki kigo kizwi nka Regional Centre of Excellence for Vaccines, Immunization and Health Supply Chain Management, gisanzwe gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibigo bizahembwa byahize ibindi nyuma yo gusuzuma no gutanga amanota ku bishushanyo by’inzu byakoze hashingiwe ku buryo igishushanyo cyazo gikoze; harebwa niba kijyanye n’imikorere iteganyijwe y’ikigo n’uburyo izorohereza abanyeshuri bacyo kwiga neza.

Hanarebwe kandi niba igishusho kijyanye n’amahame arengera ibidukikije n’izindi ngingo zijyanye n’imyubakire igezweho.

Ibigo byahize ibindi mu gukora igishushanyo cyiza ni ‘GITEC-IGIP GmbH-MASS Design LLC’, ‘Consortium SWECO-LANDMARK’ na ‘Consortium HYDROPLAN-TECOS’ byose byo mu Rwanda, bizwiho kugira umubare munini w’abarangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha siyansi n’ubugeni mu gukora ibishushanyo by’ibikorwa remezo.

Ikigo kizabona amanota ya mbere kizahembwa miliyoni zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda, icya kabiri gihembwe miliyoni zisaga 6 FRW naho icya gatatu gihembwe miliyoni zisaga 3 FRW.

Ikigo cy’Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n’Inkingo no Kugenzura Uburyo Igezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyashyizweho ku bufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abaterankunga bawo.

Inshingano z’ibanze z’iki kigo ni ukugaragaza imbogamizi zikiri mu gucunga no kugenzura uburyo inkingo n’indi miti bigera ku babigenewe ndetse no kongerera ubushobozi abakora ako kazi.

Iki kigo kandi kinafite inshingano yo kongera ubushobozi no gushyiraho uburyo buhamye bw’inzira yo gutanga inkingo zifite ubuziranenge, ibicuruzwa muri farumasi n’imiti ku giciro gito kandi mu gihe cya nyacyo.

Bumwe mu buryo buzakoreshwa n’iki kigo ni ugutegura amahugurwa no gukora ibikorwa bishingiye ku bushakashatsi.

Ayo mahugurwa azaba ari mu byiciro bibiri, aho hari abasanzwe bakora bazahabwa amahugurwa y’igihe gito ndetse n’abazahabwa amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Inkunga yo gutangiza iki kigo yatanzwe n’igihugu cy’u Budage, binyuze muri banki yacyo ‘German Development Bank-KfW’, yatanze miliyoni 10 z’amayero; miliyoni 4 muri yo akaba agenewe kubaka icyicaro cy’icyo kigo kizaba kiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibishushanyo bitatu by'inzu byahize ibindi
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bitegereza ibishushanyo by'inyubako byahize ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .