Ibigo bibiri byo mu Rwanda muri 25 bihataniye $120 000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Ibigo bibiri y’Abanyarwanda bikora ibijyanye n’ubuhinzi, Tropic Coffee Company na Carl Group, yaje muri 25 byo muri Afurika birimo guhatanira umugabane ku $120 000 yashyizweho na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ni ukuvuga nibura miliyoni hafi 118 Frw.

Ni irushanwa ryiswe ‘AgriPitch’, ryashyiriweho abahinzi bakiri bato muri Afurika, uretse gutsindira amafaranga bakazungukira mu bijyanye no gufashwa kubona imbuto, amahugurwa n’izindi nyungu.

Muri iri rushanwa, hakiriwe ubusabe 2,500 bw’abashakaga guhatana, hasesengurwa 605 bwaturutse mu bihugu 30 byo kuri uyu mugabane.

Abageze mu cyiciro cya nyuma ni abo mu bihugu 12, batanze imishinga ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kubaka gahunda y’ibiribwa mu buryo burambye no kubaka urwego rw’ubuhinzi rudaheza, hibanzwe ku rubyiruko.

Ibyo bihugu ni Kenya, Uganda, Rwanda, Nigeria, Benin, Tanzania, Cameroon, Mozambique, Guinea, Malawi, Ghana na Côte d’Ivoire.

Abageze mu cyiciro cya nyuma bose bafite munsi y’imyaka 35, batoranyijwe mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icy’ibigo kigitangira (startups), ibigo bigitangira ariko bifite aho bimaze kugera (Mature startups) n’icyiciro cy’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore (Women-Empowered Business).

Visi Perezida wa AfDB ushinzwe Ubuhinzi n’Iterambere rusange, Wambui Gichuri, yavuze ko bishimishije kuba 62% by’abasabye guhatana muri AgriPitch 2020, baragiye bagaragaza ko ari imishinga iyobowe n’abagore, cyangwa ko mu buyobozi bwayo, bagize 50%.

Iyi gahunda ya AgriPitch yatangiye ku wa 3 Ugushyingo, ikazasozwa ku wa 17 Ugushyingo 2020 ari nabwo hazamenyekana abegukanye amafaranga.

Abageze ku cyiciro cya nyuma bemerewe amahugurwa y’ibyumweru bibiri, aho baganirizwa ku bijyanye ku guteza imbere ibyo bakora, kongera umusaruro, kumenyekanisha ibyo bakora, imicungire y’ubucuruzi, ibijyanye n’imari n’ibindi.

Ikigo Tropic Coffee Company gikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro wa kawa gihatanye mu cyiciro cy’ibigo bigitangira, mu gihe Carl Group ikora ibijyanye no gutunganya imigati na keke mu bijumba, yo ihatanye mu bigo bigitangira ariko bifite intambwe bimaze kugeraho.

Carl Group yashinzwe na Umugiraneza Régis wisunze abakobwa batatu biganye mu mashuri yisumbuye bashinga ikigo gihinnye amazina yabo (Clarisse, Ada, Régis na Larissa). Aheruka kubwira IGIHE ko yatekereje uyu mushinga ubwo yigaga ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubukungu bushingiye ku Buhinzi n’Ubworozi.

Yavuze ko yabonaga ibijumba bifatwa nk’ifunguro ridahabwa agaciro nyamara ryaratunze Abanyarwanda benshi, ahubwo ugasanga bigaburirwa amatungo cyangwa bikaborera mu mirima. Ubwo uyu musore yakoraga ubushakashatsi, yasanze hari ubwoko bushya bw’ibijumba bwagejejwe mu Rwanda mu 2012, kandi bikungahaye ku ntungamubiri ziganjemo iya Vitamin A.

Mu Ukwakira 2014 nibwo Umugiraneza avuga neza ko yatangiye urugendo rwo kubaka ikigo gitunganya imigati n’ibisuguti gikoresheje ibijumba.

Ikigo Carl Group gitunganya ibintu bitandukanye cyifashishije ibijumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .