Ibigo Algorithm na Appy Saúde bigiye gufasha abanyarwanda kugura imiti bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Ikigo Algorithm Inc gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda, cyagiranye amasezerano n’ikigo Appy Saúde cyo muri Angola, azatuma abanyarwanda bashobora kugura imiti muri farumasi bakoresheje ikoranabuhanga ryo muri za telefoni.

Ikigo Algorithm Inc gisanzwe gikora ibikorwa birimo gushushanya, kwandika, kugenzura no kugurisha software yitwa ‘Ishyiga’ yifashishwa n’abacuruzi mu kumenya amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwabo buri segonda.

Iki kigo kandi gikora porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu icungamutungo n’ibaruramari.

Naho ikigo Appy Saúde cyo muri Angola, cyo gifasha abantu kuba bagera ku buvuzi bidasabye ko babanza kubonana na muganga.

Bumwe muri ubu buryo, abantu bazoroherezwa kugera ku buvuzi bwihuse, guhana gahunda na muganga, kwandikira umurwayi imiti agahita ayibona, guhita ayishyura kandi bakanayimugezaho.

Ubu bufatanye hagati y’ibi bigo bibiri, buzatuma ikigo kimwe giha ikindi ubu bumenyi bukoreshwe muri ibi bihugu bibiri.

Umuyobozi mukuru wa Appy Saude, Pedro Beirão’, yavuze ko uru rubuga rw’ikoranabuhanga muri Angola ruhamaze imyaka itatu, rukaba ari n’urubuga rwa mbere rukoreshwa cyane.

Yagize ati “Uru rubuga rufasha buri wese urukoresheje kubona umuti akeneye muri farumasi, rukamufasha kandi kuba yasaba randez-vous na muganga bidasabye ko abonana nawe”.

Avuga ko gushyiraho uru rubuga byari mu buryo bwo gufasha abantu ko aho kwirirwa bajya muri farumasi imwe bakajya mu yindi, bakoresha ubu buryo bakamenya amakuru n’imiti iri muri izo farumasi.

Yakomeje agira ati “Impamvu twahisemo gukorana n’u Rwanda ni uko iki ari igihugu gifite isoko ryiza kandi ni igihugu buri munsi ubona ko kiri imbere, hano mu binyamakuru byo muri Angola ubona bakivuga mu buryo bwiza cyane, ni igihugu gifite ahazaza ha Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Avuga ko ari byiza ko ibigo bikora mu by’ikoranabuhanga n’ibindi ku mugabane wa Afurika bishyira hamwe, kugira ngo biteze imbere uyu mugabane.

Agaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 muri Angola bakoresha ubu buryo, akaba yizeye ko ikoranabuhanga rya Ishyiga naryo rimaze gukora byinshi mu Rwanda, rizafasha abatuye muri Angola.

Umuyobozi w’Ikigo Algorithm Inc, Aimable Kimenyi, inzobere mu icungamutungo rikoresheje ikoranabuhanga, avuga ko buri kigo gifite icyo cyafasha ikindi.

Yagize ati “Bo muri Angola bakora cyane mu gucuruza imiti bakanayigeza ku muntu, twe dukora cyane mu gufasha abacuruzi, baje hano mu Rwanda. Umwaka ushize mu nama babajije ukuntu bigenda, turamenyana bituma dukorana kugira ngo iri koranabuhanga ryacu baribone kandi barikoresheje iwabo, ariko natwe tubone amahirwe kuri ubwo buryo bwabo.”

Avuga ko iki ari ikintu gikomeye aho amasosiyete yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ashyira hamwe, kuko akenshi wasangaga abantu bajya gushaka umufatanyabikorwa mu Bubiligi n’ahandi.

Ati “Ariko kubera inama nyinshi zikorerwa mu Rwanda, uyu mushoramari yaraje turabonana twemeranya gufatanya, ubu turashaka ko niba ushaka umuganga uhita umugeraho, niba ushaka umuti uwishyure mu buryo bw’ikoranabuhanga bidasabye ko ubanza kujya kumureba, turashaka ko ubuzima bwawe wabushyira muri telefoni, niba umwana wawe arwaye umutwe, ako kanya ubone umuti.”

Avuga ko bitarenze ukwezi kumwe bazaba batangiye iyi gahunda mu gihugu.

Bikorwa bite?

Ubu ni uburyo busaba ko umuntu aba afite telefoni igezweho, smartphone, akajya ahitwa play store, agashakamo uburyo bwitwa, Appy Saúde, akuzuzamo amakuru ye yose.

Kimenyi agira ati “Iyo amakuru yawe yose ari muri ubu buryo, ushobora kwandikira farumasi runaka ubabwira umuti bakwandikiye, aho kujya kuzenguruka za farumasi zose ushaka wa muti. Iyo umaze kuwubona uhita ubona n’igiciro cyawo, ukishyura ukoresheje Mobile Money, farumasi na yo ibona ayo mafaranga igatangira kugutegurira imiti, mu gihe kitarenze iminota itatu baraguhamagara bakakubaza uko wawubona.”

Gusa avuga ko hari imiti ikomeye cyane bisaba ko umurayi abonana na muganga.

Ati “Turashaka kwihutisha igihe umuntu akoresha, ikindi niba umuntu yafashe igihe cyo kubonana na muganga, tuzajya turebera muri rya koranabuhanga niba koko yarabonanye na we. Ubundi mbere wabonaga na muganga ariko ukabona ari ibintu bimeze nk’ubwiru kuko wasangaga muganga abitse amakuru yawe ariko wajya ku yindi farumasi ntibayamenye, ibyo bigomba guhagarara kuko ibintu byose bizaba biri muri iri koranabuhanga.”

Umwe mu bafite Pharmacie mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko bizafasha umurwayi gukoresha neza igihe, bikanamufasha kudatakaza amafaranga ajya kubaza imiti.

Yagize ati “Biroroshye ko yasaba imiti twe tukaba twayimwoherereza aho kwishyura kabiri urugendo, akaba yakwishyura uwo mu motari tuba twabihaye, bizanafasha kandi kugabanya umurongo w’abantu baba bashaka imiti.”

Avuga kandi ko bizafasha muganga gukurikirana umurwayi umunsi ku munsi, kuko ubundi bahaga umuntu imiti agahita agenda ntibazongere kubonana.

Abakiri bato bari mu bakora mu kigo Ikigo Algorithm Inc mu kwimakaza ikoranabuhanga
Abanyarwanda batandukanye biteguye gukoresha iri koranabuhanga
Ibi bigo byombi byagiranye ubufatanye buzatuma bihana iri koranabuhanga rifasha abatuye u Rwanda na Angola
Ikigo Algorithm Inc gisanzwe gifasha urubyiruko kwihugura mu ikoranabuhanga mu Rwanda
Iyi gahunda kandi yishimiwe n'abakora muri farumasi kuko ngo izafasha abarwayi kudatakaza igihe
Ubu buryo bw'ikoranabuhanga umuntu azajya akoresha telefoni agure imiti muri farumasi
Ubufatanye hagati y'ibi bigo bibiri buzafasha abanyarwanda kugura imiti bidasabye ko birirwa muri farumasi
Umuyobozi mukuru wa Appy Saude, Pedro avuga ko iri koranabuhanga muri Angola rimaze gukoreshwa na benshi mu kugura imiti
Umuyobozi w’Ikigo Algorithm Inc, Aimable Kimenyi avuga ko buri kigo gifite icyo kizafasha ibindi
Uyu muyobozi avuga ko biteguye kujyana ikoranabuhanga rya Ishyiga muri Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .