Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025 ubwo yari avuye i Dar es Salaam muri Tanzania ahabereye Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC.
Yavuze ko ibyavuye muri iyi nama idasanzwe byakiriwe neza n’u Rwanda kuko bihuye n’ibyo rwifuzaga.
Yavuze ko ari inama y’amateka kuko ari iya mbere yari ihuje abakuru b’ibihugu b’imiryango yombi, ni ukuvuga EAC na SADC.
Ati “Imyanzuro yari ifite ingingo zitandukanye zirimo ikintu twifuzaga cyo guhagarika imirwano no kugira agahenge kazagenzurwa n’abagaba bakuru b’ingabo b’ibihugu bya EAC na SADC.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko muri iyi nama, hemejwe ko hazasubukurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n’imitwe inyuranye yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, by’umwihariko umutwe wa M23.
Ati “Ikindi cyemezo cyafashwe gikomeye ni uko ibiganiro bibiri musanzwe muzi bya Luanda na Nairobi byahujwe bigirwa ibiganiro bimwe (Luanda-Nairobi Process)."
Byakozwe mu buryo bwo kurebera hamwe uko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyakemurwa mu buryo buhuriweho n’Abanyafurika.
Ubusanzwe abahuza b’ibi biganiro barimo Perezida wa Angola, João Lourenço wari umuhuza w’ibiganiro bya Luanda n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wari uw’ibiganiro bya Nairobi.
Kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abahuza bazongerwa bakunganira abasanzwe kugira ngo ibibazo bya RDC bikemurwe n’Abanyafurika ubwabo.
Yavuze ko hari n’inama y’abakuru b’ibihugu, hakaba inama y’abaminisitiri izahura mu gihe cy’iminsi 30, igamije kugenzura inama y’abagaba bakuru b’ingabo, izaba mu minsi itanu iri imbere.
Inshuro nyinshi Umutwe wa M23 washinje kenshi Leta ya RDC kutubahiriza imyanzuro ifatirwa mu biganiro bigamije guhagarika intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyakora kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ariko ubwo twashyizeho ibindi biganiro bitari bisanzweho by’ibihugu bya SADC na EAC, turizera ko ibi bihugu noneho bizafasha, cyangwa bikanashyiraho igitutu kugira ngo Guverinoma ya Congo izubahirize aka gahenge n’ibindi bisabwa muri aya masezerano. Ni ngombwa ko Guverinoma ya Congo yumva ko igihe kigeze cyo gushaka amahoro, kandi ni ugushaka amahoro mu buryo bwa politiki.”
Mu 2022 ni bwo ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangijwe. Nubwo byose bifite aho bihuriye n’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC ariko byari bitandukanye.
Ibiganiro bya Luanda bishingira ku mwanzuro wafashwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola mu Ugushyingo 2022.
Ibya Nairobi byo bishingiye ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC muri Mata 2022.
Umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo irebwa n’ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n’impande zose zifite aho zihurira n’intambara zimaze imyaka myinshi zibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni mu gihe ibiganiro bya Luanda byatangiye ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC.
Mu ntangiriro za 2022 ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23 rukabihakana, ahubwo rugashinja RDC gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 FDLR.
Impamvu u Rwanda ruri mu biganiro bya Luanda ari uko ikibazo cy’umutekano muke cyo muri RDC cyagize ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi, bishingiye ku birego ibihugu bishinjanya byo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro, kandi hakaba hakenewe gucyura impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu bihugu byiganjemo ibyo mu karere birimo n’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!