00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro by’u Rwanda na RDC biherutse i Luanda ntacyo byatanze; amaherezo azaba ayahe?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ibiganiro byahurije i Luanda intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024 bivugwa ko ntacyo byatanze, bitandukanye n’ibyari byitezwe.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’ibintu bibiri by’ingenzi: guhura kw’inzobere mu by’ubutasi z’u Rwanda, RDC na Angola no guhura kwa Perezida João Lourenço na Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi.

Guhura kw’inzobere mu butasi kwabaye tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2024 kwashingiraga ku mwanzuro wafashwe n’abaminisitiri tariki ya 30 Nyakanga. Zaganiriye ku buryo bwo gusenya umutwe wa FDLR bwateguwe na guverinoma ya RDC.

Perezida Lourenço ahura n’abakuru b’ibihugu bibiri mu minsi ikurikiranye, baganiriye ku buryo ari ngombwa ko akarere k’ibiyaga bigari kagira umutekano, bagaragaza ko bizagerwaho mu gihe ibiganiro bya Luanda byakomeza, bigatanga umusaruro byitezweho.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije Perezida Kagame na Tshisekedi “umushinga” w’uburyo amahoro n’umutekano byaboneka. Uyu mushinga hamwe na raporo y’inzobere mu butasi byasesenguwe n’abaminisitiri tariki ya 20 n’iya 21 Kanama.

Gusa ariko bitandukanye na tariki ya 30 Nyakanga, kuri iyi nshuro nta myanzuro y’ibyavuye mu biganiro by’izi ntumwa yasohotse.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje ko ibiganiro bya tariki ya 20 n’iya 21 Kanama byaranzwe n’ubwumvikane buke, bushingiye ku kuba ahanini byarabaye mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanaga n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe kandi yifatanya na Leta ya RDC, ukomeje kwagura ibirindiro.

Guverinoma ya RDC isanzwe ishinja u Rwanda gufasha M23 mu buryo burimo kuyiha abasirikare n’ibikoresho. Ibi byagarutsweho n’intumwa za RDC muri ibi biganiro bya Luanda, gusa ni ibirego Leta y’u Rwanda isanzwe itera utwatsi, ikagaragaza ko bigamije kuyobya uburari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko nubwo ibiganiro bya Luanda byanzuye ko guhera tariki ya 4 Kanama imirwano igomba guhagarara, bitigeze byubahirizwa.

Nubwo M23 yasabwe guhagarika imirwano, Umuvugizi wayo ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, tariki ya 1 Kanama yasobanuye ko uyu mwanzuro utabareba by’ako kanya, bitewe n’uko udahagarariwe mu biganiro bya Luanda, yongeraho ariko ko bamaze igihe kinini birwanaho, kuko barwana iyo batewe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Kanyuka yagize ati "AFC/M23 ihamya ko itarebwa by’ako kanya n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro ititabiriye. Iributsa ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimenyereye kwifashisha agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano mu kwisuganga, gutsemba ubwoko, kugaba ibitero ku baturage no ku ngabo zacu zibarinda."

Nk’uko M23 ibisobanura kenshi, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo ingabo zisanzwe z’iki gihugu (FARDC), imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacancuro, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Angola ibona ko mu gihe imyanzuro ibiri y’ingenzi yafatiwe mu biganiro bya Luanda yakubahirizwa, amahoro n’umutekano byagaruka mu karere. Umwe ni ugusenya FDLR, undi ukaba “ugukura ingabo” aho zafashe.

Nyuma y’aho ibiganiro biherutse i Luanda bidatanze umusaruro, byamenyekanye ko tariki ya 29 n’iya 30 Kanama, inzobere mu butasi zizongera guhura, abaminisitiri bongere bahure tariki 9 n’iya 10 Nzeri 2024.

U Rwanda rugaragaza ko rukeneye ko RDC ikemura burundu ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ikitandukanya nawo kandi ugatsinsurwa burundu. Yo kimwe n’abasesenguzi benshi, babona ko ikibazo cya M23 kizakemuka binyuze mu biganiro aho kuba intambara nk’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bubishaka.

Bitandukanye n'ibisanzwe, ntabwo imyanzuro yavuye mu biganiro biherutse yasohotse
Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ni bo bayoboye ibi biganiro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahagarariye guverinoma y'u Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yahagarariye guverinoma y'igihugu cyabo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António, yari umuhuza
Aba baminisitiri bazasubira mu biganiro i Luanda muri Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .