Ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka byagabanyijwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igeze, inatangaza ko ibiganiro bitangwa muri iki gihe byagabanyijwe mu gufasha abaturage gushaka imibereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yabigarutseho kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyibanze ku bikorwa bizibandwaho mbere no mu gihe cyo Kwibuka.

Yatangaje ko ibiganiro byatangwaga byagabanyijwe mu gufasha abaturage Kwibuka ariko banashaka icyabateza imbere bijyanye n’insanganyamatsiko y’umwaka igira iti ‘‘Kwibuka Twiyubaka’’.

Yagize ati “Niba turi igihugu cyiyubaka, giharanira kwiyubaka, tugomba gusigasira amateka tuyazirikana, tuyaha agaciro. Tugomba no gufasha umuturage w’u Rwanda n’igihugu kudahagarika ubuzima. Twashatse uko tubiringaniza byombi, habeho kwibuka no kugira umwanya w’ibiganiro ariko ntufate igihe kinini cyane ngo ufungire abantu ubuzima.’’

Ikiganiro cya mbere kizatangwa tariki 7 Mata, ikindi gitangwe tariki 10 Mata 2019 mu midugudu yose.

Yakomeje ati “Ikiganiro gitanzwe ku wa 7 Mata, ikindi kigatangwa mu minsi itandatu isigaye, dusanga ari ibintu byafasha ariko abantu bakumva ko kwibuka no kwitabira ibiganiro bibareba kandi ni nacyo dusaba, ariko ubuzima n’ibibatunze bigakomeza gukorwa.’’

Ibigo bya Leta na za Minisiteri nabyo ntibizongera gutanga ibiganiro buri munsi mu cyunamo cyangwa ngo byibuke nyuma y’icyunamo, ahubwo Kwibuka ku rwego rw’ibigo bizakorwa tariki ya 10 Mata.

Dr Bizimana yavuze ko bitagamije kugabanyiriza imbaraga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ibiganiro biteguwe neza bishobora gutanga umusaruro kurusha gutanga byinshi.

Ku munsi wa mbere w’icyunamo ku rwego rw’igihugu, umuhango uzabera kuri Stade Amahoro, no ku rwego rw’uturere hategurwe aho bizabera ndetse no ku rwego rw’umudugudu.

Umwihariko ku rubyiruko

Ibikorwa byo kwibuka n’ibitegura icyo gikorwa uyu mwaka bizibanda cyane ku rubyiruko.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, CNLG ifatanyije na Minisiteri y’urubyiruko bateguye gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya amateka yawe’ yo gufata urubyiruko ruhagarariye urundi muri buri ntara, rukajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo rurusheho gusobanukirwa amateka.

Bizimana avuga ko impamvu bazibanda ku rubyiruko ari uko ari rwo rwinshi mu gihugu kandi rukaba rutazi amateka neza.

Ati “Imibare itangwa n’ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 ari 69 %. Twebwe nk’ikigo gishinzwe kwibuka Jenoside tubivanamo isomo ko icyo cyiciro kitazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabaye ari bato abandi bataravuka. Kugira ngo amateka arebana na Jenoside yakorewe abatutsi ashobore gusigasirwa birasaba byanze bikunze ko icyiciro kinini cy’urubyiruko kiyamenya.”

Muri uku kwezi kandi hateganywa ibikorwa byo guhuza urubyiruko n’ibyiciro byihariye mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ruhabwe umurage w’amateka.

Ku ikubitiro 16 Gashyantare 2019, urubyiruko rutuye mu turere twa Bugesera, Huye na Nyanza twubatswemo imidugudu y’incike za Jenoside yiswe ‘Impinganzima’ ruzaganira n’abayituyemo, barusobanurire amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 16 Werurwe 2019, urubyiruko rwo mu turere turimo imidugudu y’abamugariye ku rugamba ruzahura n’abamugaye babohora igihugu, narwo ruganirizwe ku mateka yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Tariki 30 Werurwe kandi urubyiruko ruzakorera umuganda ku nzibutso za Jenoside ziri mu turere twose tw’igihugu, runasobanurirwe amateka ya Jenoside yaranze utwo duce.

Tariki 3 Mata 2019 i Kigali hazahurira urubyiruko ruturutse mu Rwanda no mu mahanga, rusobanurirwe amateka yaranze Jenoside. Ruzahava rukomereza mu nama mpuzamahanga yiga kuri Jenoside izaba ku matariki ya 4 na 5 Mata izabera muri Kigali Convention Centre.

Insanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’. Ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka bizibanda ku bumwe bw’abanyarwanda, guharanira ubutabera, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kubazwa ibyo abantu bashinzwe no kureba kure.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 bwagaragaje abagera kuri 1,074,017 bayiguyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana, yavuze ko ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka byagabanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza