Ibidasanzwe Uwamahoro Yvonne yasanze ahuriyeho n’abo mu muryango we nyuma y’imyaka 26 badahura

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Kanama 2020 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Inkuru iri mu zigezweho ni iy’umukobwa witwa Uwamahoro Yvonne wabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 26 yari amaze baburanye, nta wuca undi iryera.

Ku wa 12 Kanama 2020 nibwo Uwamahoro Yvonne yabonanye n’umuryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhura kwa Uwamahoro n’umuryango we bisanze hari ibintu bahuriyeho mu buryo busa n’ubwatunguranye, buri wese atari yarigeze amenya mbere kuko atandukanye nabo hashize imyaka 26 kandi bikaba byarabaye akiri muto.

Mu minsi ishize IGIHE yatangaje inkuru igaragaza Uruhurirane rw’ibyagiye biba ku Isi bigasiga urujijo.. Irimo amateka y’Impanga zitwa James ‘Jim’ Springer na James ‘Jim’ Lewis.

Igitangaje kuri izi mpanga ni uko zatandukanyijwe zikiri nto ntizigera zimenyana ariko zigakomeza kubaho ubuzima bumwe.

Abazireze bazihaye izina James, zombi zimaze gukura zagiye mu Gipolisi, zishaka abagore bitwa Linda. Buri wese yabyaye umwana amwita James Allan, buri umwe yari afite imbwa yitwa Toy. Nyuma bose baje gutandukana n’abagore babo buri umwe arongera ashaka umugore witwa Betty.

N’ubwo abasomye iby’iyi nkuru byabatangaje wenda bamwe bakanga kubyemera kuko bumva aba bagabo ari abo mu mahanga ya kure, kuri ubu ibyabaye ubwo Uwamahoro Yvonne yahuraga n’abagize umuryango we nabyo bifite umwahariko.

  • Yasanze asutse ibisuko bimwe na mukuru we

Kimwe mu bintu byatunguye abantu ku munsi Uwamahoro Yvonne yahuriyeho n’umuryango we ni uko basanze ubwoko bw’ibisuko afite ku mutwe bizwi nka ‘Uwamahoro ’ Ari nabyo mukuru we (Gapusi) afite.

Birumvikana cyane ko atari umugambi bagiyeho inama kuko bari bamaze imyaka 26 batabonana. Niba wemera Imana, ibi ushobora kubyita ibitangaza.

  • Yasanze ahuje akazi na nyina

Uwamahoro mu busanzwe afite inzu icuruza ibyo kurya izwi nka ‘Canteen’ iri mu Murenge wa Rugarika aho asanzwe abana n’umuryango wamureze.

Mu buryo butunguranye amaze kwibwirana na nyina wamubyaye yasanze nawe afite ‘Canteen’ aho atuye mu Karere ka Ngoma ari nayo akoramo umunsi ku munsi.

Uku guhuza Uwamahoro Yvonne avuga ko byamutunguye ndetse bigatungura n’abandi bose bari bahari ubwo yahuraga n’umuryango we.

Yagize ati “Sinzi uko nabivuga, ni ibintu bitangaje cyane bakinabibabwira ko ncuruza Canteen abari aho barasakuje cyane bati burya amaraso si ikintu, ngo amaraso yaramukurikiranye,... Ntabwo byumvikana uburyo ibyo nkora ari nabyo mama akora ndetse nibyo mushiki wanjye asutse akaba aribyo nanjye nsutse. Ni ibintu bitangaje cyane.”

Nubwo uyu muryango wamaze guhura n’umwana wabo bari barabuze urateganya gukora ikizamini cya ADN kugira ngo wemere neza ko aribyo.

Nyuma y'imyaka 26 batabonana Uwamahoro na mama we bisanze bose bacuruza 'Canteen'
Uwamahoro Yvonne yasanze asutse ibisuko bimwe na mukuru we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .