Ibidasanzwe n’impinduka muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda rirayoboye mu gukurikirwa cyane mu marushanwa y’ubwiza, abera mu Rwanda. Uhereye ku mwana utangiye kumenya kuvuga kugeza ku mukecuru cyangwa umusaza ufite imvi zabaye uruyenzi, bose baba bifuza kumenya amakuru yaryo ndetse abakobwa bato bo bakura bafite intekerezo zo kuzaryitabira.

Iri rushanwa riba buri mwaka kuva ku munsi wa mbere hatangazwa ko rigiye kuba, kugeza ku wa nyuma hamenyekana Nyampinga w’u Rwanda, usanga abantu b’ingeri zitandukanye barivugaho byinshi kuko ridatana n’udushya n’ibindi byinshi bituma abantu barihozaho ijisho.

Ibihe byaryo byagarutse! Uyu munsi habayeho ikiganiro n’abanyamakuru cyo kugaragaza ko iri rushanwa rigiye gutangira mu gihe cya vuba ku buryo mu ntangiriro z’umwaka utaha Nyampinga w’u Rwanda mushya azatorwa asimbura Nishimwe Naomie ufite iri kamba.

Hari byinshi byavuguruwe muri iri rushanwa bitandukanye n’uko byagendaga mu yindi.

Ubu, umukobwa ugomba kwiyandikisha muri iri rushanwa asabwa kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka hagati ya 18-28, mu gihe byari bimenyerewe ko uryitabira agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Ikindi umukobwa ushaka kwitabira asabwa ni ukuba yararangije amashuri yisumbuye, atarabyaye, afite ubuzima buzira umuze, atarashatse umugabo ariko ashobora kuba yakwambikwa impeta cyangwa se agakundana.

Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.

Ibi bije nyuma y’aho Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatunguranye agatangaza ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up mu gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Ni we mukobwa wa kabiri wabashije kwitandukanya n’abategura irushanwa agashaka abandi bamufasha bo ku ruhande. Undi wabikoze ni Kundwa Doriane watowe mu 2015, abandi bose bamukurikiye barebererwaga inyungu na Rwanda Inspiration Back Up.

Asabwa kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka ari ku ngoma kandi akaba yahagararira u Rwanda ahantu aho ariho hose akenewe.

Ubusanzwe muri Miss Rwanda batangaga amakamba arimo iry’Igisonga cya Mbere, icya Kabiri, uwakunzwe n’abantu, uw’Umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be.

Uyu mwaka hazatangwa andi makamba azaba yiyongera kuri aya agiye gutangwa, azaba arimo iry’umushinga ufite agashya ndetse n’uwagaragaje impano yihariye kurusha bagenzi be.

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa buruse zo kwiga muri kaminuza.

Uburebure n’ibilo byajyaga bisabwa umukobwa witabira byakuweho. Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa na Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarengeje ibiro 70 no kuba afite uburebure butari munsi ya metero na santimetero70.

Ingengabihe y’irushanwa igaragaza ko amajonjora y’ibanze azatangirira mu Karere ka Rubavu tariki 09 Mutarama 2021, tariki 16 Mutarama 2021 azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze naho tariki 23 Mutarama 2021 berekeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Tariki 30 Mutarama 2021 ijonjora rizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abo mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 20 Gashyantare 2021 nibwo hazatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzabera i Nyamata kuva tariki 07 Werurwe kugera tariki 19 Werurwe 2021.

Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2021 n’ibisonga bye. Ni ibirori bizabera ku Intare Conference Arena.

Hagiye gutangira urugendo rwo gushaka umukobwa uzasimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .