00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Mugisha Jessy watanze kandidatire nk’umudepite wigenga yambaye ikabutura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 June 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Inkuru ya Mugisha Jessy watanze kandidatire ye ku mwanya nk’umudepite wigenga ushaka guhatana mu matora ategenyijwe muri Nyakanga 2024, ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyitwarire yamuranze.

Uyu musore yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yiyambariye ikabutura y’umukara, umupira w’amaboko magufi w’umukara n’ingofero, yakirwa n’abari bashinzwe kwakira abagana Komisiyo.

Kandidatire ya Mugisha yakiriwe na Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole.

Mu byangombwa bisabwa ku mukandida wigenga ushaka kuba umudepite, uyu musore yabuzemo bibiri birimo icyangombwa gitangwa na muganga wemewe ndetse n’ibaruwa isaba kuba umukandida yandikirwa Perezida wa NEC.

Nyuma yo gutanga kandidatiye, yasohokanye ibyishimo ndetse ahita asutama afata ifoto y’urwibutso ku muryango w’icyumba yakiriririwemo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE akimara gutanga kandidatire, Mugisha Jessy yavuze ko yahisemo kuza yambaye uko agaragara kuko ari yo miterere ye.

Yagize ati “Mu by’ukuri politiki ni imirongo ngenderwaho, nta muntu n’umwe utagira politiki, kuba nambaye gutya ni uko ari wo murongo wanjye ngenderwaho. Ni ukugira ngo mare abantu ubwoba.”

Yavuze ko kuba Perezida w’Igihugu ahora ashishikariza urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu guharanira kugikorera no kugiteza imbere, ari byo byatumye na we atinyuka akumva yatanga umusanzu ari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku bijyanye no kuba umu-Rasta nka we ashobora kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko nta kidashoboka.

Yavuze ko yazengurutse igihugu cy’u Rwanda yambaye ikabutura bityo ko ari ko asanzwe abayeho no mu buzima busanzwe.

Ati “Ni ko mbayeho no mu buzima busanzwe, nazengurutse iki gihugu uko mumbona. Iyi kabutura ntangira yari umukara ariko urabona ko iri gusa umutuku [yacuye]. Iki gihugu ni kinini nta herezo kigira rwose. Narakigenze ndaruha.”

Yagize ati “Sinjye ufite ishyaka kurusha abandi, sinjye ukunda Abanyarwanda kurusha abandi ariko ni njyewe utinyuka kurusha abandi.”

Yagaragaje ko akurikije imbogamizi yahuye nazo mu rugendo rwo gushaka abantu nibura 600 bashyigikira kandidatire ye, abona hari ibikwiye guhindurwa birimo nko kongera igihe cyo gusinyisha abashyigikira kandidatire.

Yashimye ibikorwa u Rwanda rwagezeho n’iterambere rimeze kugerwaho ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ashimangira ko nk’urubyiruko nabo umusanzu wabo ukenewe mu gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Yagaragaje ko ubwo yageraga mu Karere ka Huye, yatunguwe no gusanga ari Umujyi ufite imihanda myinshi ibintu atari yiteze, ndetse ashimangira ko ibikorwaremezo byashyizwemo imbaraga kandi ko urugendo rwo gushaka imikono rwatumye atembera igihugu.

Ati “Muzehe aragakora, hasigaye ko natwe dushyiraho akacu. Aratubwira ngo dutinyuke kandi dufite n’amahirwe ko agihari. Nonese kuki udatinyuka mu gihe dufite umuyobozi n’Umukuru w’Igihugu urwana ku bantu.”

Mugisha abajijwe ibyo akora mu buzima busanzwe bwa buri munsi, yagaragaje ko asanzwe ari umushoramari mu bintu binyuranye ndetse akaba n’umutoza wa Basketball.

Yagize ati “Ndi umushoramari mu mpapuro mpeshamwenda “Bond’, ndi umunyamigabane wa Bralirwa, ndi umuganga w’amatungo uyavura mu mico n’ihungabana ryayo. Ndi umutoza wa Basketball mfite impamyabumenyi ya FIBA kandi mbimazemo imyaka, ndi umukorera bushake. Rero ni ibintu mazemo iminsi.”

Yavuze ko adatanze kandidatire ye kuko ashaka gukorera amafaranga nk’uko bamwe babitekereza kuko amaze igihe kinini ari umushoramari.

Ati “Ntabwo nje gukorera amafaranga, nk’ibyo bya Bralirwa nabitangiye ntarabona n’impamyabumenyi yanjye yo mu mashuri yisumbuye, rero ni ubushake bwo kugira ngo abantu babibone kuko nababwiye bakagira ngo ni ibintu bikanganye noneho mu myaka itanu bazaze ari benshi.”

Yagaragaje ko yishimiye kubona abantu benshi baratinyutse gutanga kandidatire zabo barimo abanyeshuri, abamotari, abahinzi n’abandi bashaka kujya mu Nteko y’u Rwanda.

Mugisha yagaragaje ko abaturage bamwishimiye ubwo yari ari gushaka imikono, ibintu byamuhaye icyizere ko ashobora gutorwa akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Intsinzi irahari. Iyaba wari uri kumwe nanjye aho nagiye hose. Nk’ubu nari ndi Nyabugogo…abaturage babaga barwana bashaka kunsinyira noneho abapolisi bibaza ibyabaye.”

Yakomeje ati “Nonese wajya ahantu abantu ari ubwa mbere bakubonye bakarwana no kugusinyira ukavuga ko nta ntsinzi ihari? Nonese wazenguruka igihugu abantu bose nta muntu wari wakubona mbere y’uko uhagera bakarwana no kugusinyira ukavuga ko intsinzi idahari?”

Yavuze ko mu gihe cyo kwiyamamaza azatangaza ibyo abona ashobora kuzashyiramo imbaraga.

Mugish atanga ibyangombwa mu rugendo rwo kuba umukandida ku mwanya w'ubudepite
Mugisha yari afite akanyamuneza nyuma yo gutanga kandidatire ye
Ubwo Mugisha yasinyaga ku byangombwa yatanze
Mugisha yaje yambaye ikabutura y'umukara itangiye gucuyuka

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .