Ibicuruzwa biva mu Rwanda byageze ku isoko rikomeye ryo kuri internet muri Singapore

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Abanyamahanga bakunda ibiribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda, batangiye kubigurira kuri internet muri Singapore ndetse ubikeneye agahita abigezwaho aho ari hose haba mu rugo n’ahandi, binyuze ku iguriro ryo kuri internet rya Redmart.

Iri guriro ryafunguye paji igurirwaho ibiribwa n’ibinyobwa biva mu Rwanda yiswe ‘Best of Rwanda’, izatuma ibirimo urusenda, ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi bicuruzwa muri Singapore, ubiguze akabigezwaho aho ari.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade y’u Rwanda muri Singapore kuri uyu wa 5 Werurwe, rivuga ko ibi ari umusaruro w’ubufatanye hagati y’ibigo cby’ubucuruzi Plus 5 na Business Engineers Asia.

Mu cyumweru cya mbere cy’ubu bufatanye, ibicuruzwa nka ‘Gorillas Coffee’, ‘Kinunu Coffee’ na ‘Diddy’s chili’ birimo kugurishwa cyane muri Singapore binyuze kuri urwo rubuga rwa Redmart ndetse n’ibindi bizagenda byongerwaho.

Ikawa ya Gorilla kuri Redmart iri hagati y’amadolari $20.00 na $11.00, mu gihe iya Kinunu iri hagati ya $10.00 na $21.00 bitewe n’uko iteguye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, ambasade “yasabye ibigo byo mu Rwanda kubyaza umusaruro uru rubuga mu kongera ibyo bohereza ku isoko ryo muri Singapore.”

Mu Ukwakira 2018 nabwo u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye amasezerano azafasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga, ku iguriro ryo kuri internet rya Alibaba.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ahari Umuyobozi wa Alibaba Group ari nawe wayishinze Jack Ma na Perezida Paul Kagame.

Ma aheruka kuvuga ko Alibaba yagize umusanzu mu kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, aho nibura udukarito 2000 twashyizweho, twagurishijwe mu minsi itatu ya mbere.

Ibicuruzwa biva mu Rwanda byatangiye gucuruzwa kuri redmart
Iyo umuntu aguze ibiribwa kuri Redmart babimusangisha aho ari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza