00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 3,8%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 November 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko mu Ukwakira 2024 ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.

Mu Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

Ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%.

Ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi k’Ukwakira 2024 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Imibare y’ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) igaragaza ko mu Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Mu Ukwakira 2024, ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 3,8%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .