00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro byo kongera umuriro muri batiri za moto zikoresha amashanyarazi bigiye guhuzwa

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 6 May 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ko rugiye guhuza ibiciro byo kongera umuriro muri batiri za moto zikoresha amashanyarazi, nyuma y’uko abamotari bagaragaje imbogamizi z’uko ibiciro bacibwa bigiye bitandukanye bitewe na sitasiyo bagiyeho.

Ibi RURA yabitangaje nyuma y’uko abamotari batwara moto z’amashanyarazi bakomeje gusaba ko ibiciro byo kongereza umuriro muri batiri byaba bizwi hose kandi ari bimwe ku masitasiyo yose bikajya bishyirwa ahagaragara bigakurikizwa.

Umwe mu batwara izi moto zikoresha amashanyarazi, Muneza Regis, agaragaza ko iyo bagiye gushyirisha umuriro muri batiri ya moto usanga hari aho bacibwa 2110, ahandi ugasanga ni 2010, bakaba babangamirwa no kuba nta gahunda ihari izwi neza y’uko bigomba gukurikizwa.

Ati “Turasaba ko RURA igena ibiciro yavugana n’abantu bafite ama-sitasiyo atanga serivisi zo kongera umuriro muri batiri za moto kugira ngo abamotari tudakomeza kurengana, bikozwe nk’uko ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bigenda, byatuma abacuruzi badahinduranya ibiciro uko bishakiye.”

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yijeje abamotari ko mu minsi ya vuba iki kibazo kigiye gukemurwa, hagashyirwaho ibiciro bingana kandi bikajya bitangazwa nk’uko iby’ibikomoka kuri Peteroli bikorwa.

Yagize ati “Ikibazo cya moto zikoresha amashanyarazi n’ibiciro byo gushyirishamo umuriro muri batiri bigenda bihinduka, ikintu turi gukora ni uko tugiye gushyiraho amabwiriza ku buryo ba rwiyemezamirimo batazongera guhindagura ibiciro uko bishakiye, uko dutangaza ibiciro by’ikomoka kuri peteroli, na byo ni uko bigiye kujya bikorwa vuba aha.”

Mu Rwanda, mu 2019 ni bwo moto zikoresha amashanyarazi zatangiye imirimo yo gutwara abagenzi mu Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibyuka bihumanya ikirere, bikanangiza ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kidateza imyuka ihumanya ikirere, nk’uko byagaragajwe mu cyerekezo 2050.

U Rwanda rwiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaragabanyije imyuka ihumanya ijya mu kirere ku gipimo cya 38%, kandi ikoreshwa rya moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi rizagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntego.

Abatwara moto zikoresha amashyanyarazi bavuga ko babangamirwa n'ibiciro byo kongererwamo umuriro muri za batiri za moto bidahura
Ibiciro byo kongere umuriro muri batiri za Moto zikoresha amashanyarazi bigiye guhuzwa mu rwego rwo kwirinda abahinduranya ibiciro uko bishakiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .