Ibi RURA yabitangaje nyuma y’uko abamotari batwara moto z’amashanyarazi bakomeje gusaba ko ibiciro byo kongereza umuriro muri batiri byaba bizwi hose kandi ari bimwe ku masitasiyo yose bikajya bishyirwa ahagaragara bigakurikizwa.
Umwe mu batwara izi moto zikoresha amashanyarazi, Muneza Regis, agaragaza ko iyo bagiye gushyirisha umuriro muri batiri ya moto usanga hari aho bacibwa 2110, ahandi ugasanga ni 2010, bakaba babangamirwa no kuba nta gahunda ihari izwi neza y’uko bigomba gukurikizwa.
Ati “Turasaba ko RURA igena ibiciro yavugana n’abantu bafite ama-sitasiyo atanga serivisi zo kongera umuriro muri batiri za moto kugira ngo abamotari tudakomeza kurengana, bikozwe nk’uko ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bigenda, byatuma abacuruzi badahinduranya ibiciro uko bishakiye.”
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yijeje abamotari ko mu minsi ya vuba iki kibazo kigiye gukemurwa, hagashyirwaho ibiciro bingana kandi bikajya bitangazwa nk’uko iby’ibikomoka kuri Peteroli bikorwa.
Yagize ati “Ikibazo cya moto zikoresha amashanyarazi n’ibiciro byo gushyirishamo umuriro muri batiri bigenda bihinduka, ikintu turi gukora ni uko tugiye gushyiraho amabwiriza ku buryo ba rwiyemezamirimo batazongera guhindagura ibiciro uko bishakiye, uko dutangaza ibiciro by’ikomoka kuri peteroli, na byo ni uko bigiye kujya bikorwa vuba aha.”
Mu Rwanda, mu 2019 ni bwo moto zikoresha amashanyarazi zatangiye imirimo yo gutwara abagenzi mu Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibyuka bihumanya ikirere, bikanangiza ibidukikije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kidateza imyuka ihumanya ikirere, nk’uko byagaragajwe mu cyerekezo 2050.
U Rwanda rwiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaragabanyije imyuka ihumanya ijya mu kirere ku gipimo cya 38%, kandi ikoreshwa rya moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi rizagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntego.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!