NISR yatangaje ko mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19%.
Ugereranyije Kanama 2024 na Kanama 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,6% ni mu gihe ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,9%.
Iryo zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1, 9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,2%.
Muri Kanama 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 0,3% ugereranyije na Kanama 2023.
Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kanama 2024 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6%.
Muri rusange Kanama 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,7% ugereranyije na Kanama 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!