Ibiciro byiyongereyeho 11.5 ku ijana muri Nyakanga 2020

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Imibare yasohowe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), y’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro muri Nyakanga 2020, yerekanye ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 11.5 ku ijana ugereranyije na Nyakanga 2019.

NISR igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% muri Nyakanga 2020 ugereranyije na Nyakanga 2019. Ni mu gihe muri Kamena 2020, ihinduka ry’ibiciro ryari ku kigereranyo kingana na 9%. Bivuze ko ibiciro byiyongereyeho 0,2% ugereranyije aya mezi abiri.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 9,2% mu kwezi gushize, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 25,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,3% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,6%.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2020 na Nyakanga 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 7, 3%.

Muri Nyakanga 2020, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 13,2% ugereranyije na Nyakanga 2019. Ni mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Kamena 2020, ryari ku kigereranyo kingana na 11,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 13,2% muri Nyakanga ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 19,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 22,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 23,4%.

Ugereranyije Nyakanga 2020 na Kamena 2020, ibiciro byazamutseho 1,6%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,9% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 0,8%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe

Muri Nyakanga 2020 ibiciro mu Rwanda hose [mu mijyi no mu byaro] byiyongereyeho 11,5% ugereranyije na Nyakanga 2019.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga 2020, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 17,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 23,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,8%.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2020 na Kamena 2020, ibiciro byazamutseho 1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,1%.

Ibiciro byazamutseho 0.2 ku ijana ugereranyije Kamena na Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .