Ku wa 14 Ukwakira 2020, RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.
Ibiciro byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari hamwe ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.
Abaturage bagaragaje ukwinuba gukomeye bavuga ko ibi biciro biri mu nyungu za ba nyir’imodoka ntibirebe no ku ruhande rw’umuturage. Ikindi ni uko bitewe n’ibihe by’ubukungu bitifashe neza, benshi bagaragaje ko bidakwiye ko byiyongera na mba kuko ntaho abantu bari gukura amafaranga kuko benshi babaye abashomeri, abandi ayo binjizaga akagabanuka.
Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari byatangaje ko bigiye kwiga kuri iki kibazo ku buryo mu gihe gito kibonerwa umuti.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu habaye inama yayobowe na Minisitiri w’Intebe, igahuza impande zirebwa n’iki kibazo ari nayo yavuyemo imyanzuro yatangajwe na RURA.
Itangazo ry’uru rwego rigira riti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho ku itariki ya 14 Ukwakira 2020, byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.”
Rikomeza rivuga ko muri iki gihe, leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Kuri ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw.
Ibiciro byatangajwe bizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020.
Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, RURA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya #COVID-19 pic.twitter.com/u2xLde3T1v
— Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) October 21, 2020
Ubwo ibi biciro byari bimaze gutangazwa, Abanyarwanda benshi biyambaje imbuga nkoranyambaga, bagaragaza agahinda batewe no kuba byongerewe mu gihe ubukungu bwasubiye inyuma.
Benshi bumvikanishaga ko icyari gikwiriye ari uko byagabanuka kuko ntaho abantu bakura, kuko na benshi bari bafite akazi kahagaze abandi imishahara yabo ikagabanuka kubera icyorezo cya Coronavirus.
Nka Depite Frank Habineza yageze aho avuga ko abayobozi ba RURA mu gihe baba batagabangije ibi biciro bakwiye kwegura.
Gusa umwanzuro mushya watumye benshi bongera kwishimira ko ijwi ryabo ryumviswe, impungenge bari bagaragaje zigahabwa agaciro.
Much appreciation to Hon Prime Minister @PrimatureRwanda for leading the process to change transport tariffs that had been set by @RURA_RWANDA & for listening to the concerns of the people. Turashimira Hon PM uruhare yagize mu guhindura ibiciro by’ingendo bya RURA #RwOT #Rwanda pic.twitter.com/rCGJMLCAjg
— Frank Habineza (@FrankHabineza) October 21, 2020
Asante sana nawe turagushima Kuko ntiwatereranye abagutumye.
— xavi🎅 (@Xavi_Jp_Legacy) October 21, 2020
Thank you to our PM @EdNgirente for listening to Rwandans ,. You are highly appreciated sir .
— Ngabo jean Aime (@JeanaimeKamban1) October 21, 2020
we have been waiting dis 🤗🤧🤝...... pic.twitter.com/r0kFJ7wR9v
— NDI Se Wa So ༒☠︎︎ (@Muves_5) October 21, 2020
This is voice of people
— [email protected] (@manibahodgmail1) October 21, 2020
Murakoze cyane ✅ mukoze aka jeste 👏
— UMULISA Diane (@UMULISADiane1) October 21, 2020
Thank you very much @RURA_RWANDA @PrimatureRwanda @IngabireIm @JujuLaBelle. Indeed I live in a citizen centered country, where the need of the population are being prioritized. We know this is a hard economic time for both the government and citizens. 🙏🏿
— Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) October 21, 2020
Reka nshimire Primature naho RURA ryari yavuniye ibiti mugutwi,. Nshimire Ingabire Immaculee na Aissa cyize utsinze Hatrick.
— Nsengimana Celestin (@NsengimanaCel10) October 21, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!