Ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku gipimo cya 20% mu gihembwe cya Kane cya 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko mu gihembwe cya Kane cya 2019, ibiciro by’ibiribwa ku masoko byazamutse ku muvuduko wa 20%, mu gihe ibiciro muri rusange byazamutse ku gipimo cya 6% muri iki gihembwe bivuye kuri 2.4% mu cyabanje.

Iyi mibare yagaragajwe na BNR kuri uyu wa Gatanu nyuma y’inama ngarukagihembwe y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, MPC.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko muri iyi nama icyo babonye ‘ari uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko warazamutse mu gihembwe cya kane cya 2019 [Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza] ugera kuri 6% uvuye kuri 2.4% mu gihembwe cya gatatu’.

Ati “Ibi byatewe n’ukwiyongera cyane kw’ibiciro ku biribwa aho umuvuduko ku biciro by’ibiribwa wazamutseho 20% mu gihembwe cya kane 2019, bitewe ahanini n’umusaruro utaragenze neza kubera imvura yaje itinze, iba nyinshi, bituma yica imyaka. Byagize ingaruka ku bihingwa bimwe na bimwe bijya ku masoko”.

Rwangombwa avuga ko uyu muvuduko w’ibiciro ku masoko iyo barebye muri uyu mwaka wa 2020, naho babona bizaguma hejuru gato ya 5% bitewe n’uko ibiciro by’ibiribwa bizakomeza kuba hejuru.

Gusa avuga ko ‘Uko bihagaze turacyari mu gipimo twebwe tubona ko bitahungabanya ubukungu.’

Mu 2019, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 4.9% ugereranyije n’idolari rya Amerika, ni mu gihe umwaka wabanje ryari ryataye agaciro ku gipimo cya 4%, naho mu 2020 rikaba rishobora guta agaciro kuri 4.7%.

Rwangombwa asobanura ko guta agaciro biterwa n’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda kuko ari ubukungu bwihuta mu ishoramari cyane, ni ukuvuga ngo hari ibintu byinshi bikenerwa bituruka hanze mu gufasha ishoramari rikorwa mu gihugu bikazamura ibitumizwa mu mahanga bikenera amadevize menshi.

Akomeza avuga ko nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigenda bihindura isura ntibishingire ku mabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi gusa, bitaraba byinshi ku buryo byahaza amafaranga akenewe ku byo igihugu gitumiza mu mahanga.

Icyo kinyuranyo gituma habamo guta agaciro k’ifaranga kuko hakenerwa amafaranga menshi yo gutumiza ibintu hanze mu gihe ibyoherezwayo bibyara make.

Mu 2019 ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse, ku kigero cya 10.6% bitewe n’ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu nganda. Ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 3.8%. Ikinyuranyo cyabyo ni 16.3%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uyu mwaka ibiciro by'ibiribwa bizakomeza kuzamuka
Ibiciro by'ibiribwa byazamutse ku muvuduko wa 20% mu gihembwe cya kane umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .