00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikorerwa imbere mu gihugu byagabanyutseho 2.5% muri Kamena

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Raporo nshya y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda byagabanyutse ku kigero cya 2.5% muri Kamena 2024, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize.

Ni raporo izwi nka The Producer Price Index (PPI) igaragaza ibipimo by’ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda buri kwezi.

Iyo raporo nshya yerekana ko ibiciro by’ibikorerwa imbere mu gihugu byagabanyutse ku kigero cya 2.5% muri Kamena 2024, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize.

Muri rusange ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda byagabanyutseho 1.9% ugereranyije n’uko kwezi ku mwaka ushize.

Ibyo byaturutse ku kuba ku isoko ry’imbere mu gihugu harabayeho igabanyuka rya 2.5% bitewe n’uko ibikorwa byo gutunganya ibyo bicuruzwa na byo byagabanyutseho 3.3% ku isoko ryo mu Rwanda.

Ugereranyije uko kwezi n’ukwabanje, usanga ibiciro byaragabanyutseho nibura ku kigero cya 3.6%.

Ku birebana n’ibyoherezwa mu mahanga, ibiciro byagabanutseho 0.6% ugereranyije n’umwaka ushize kubera igabanuka rya 4.6% ryagaragaye ku giciro cy’ikawa.

Ugereranyije ibyo biciro bya Kamena 2024 na Gicurasi 2024 usanga byaragabanutse ku kigero cya 6.3% biturutse ku igabanyuka ry’ibiciro by’icyayi byageze ku kigero cya 13.9% n’igabanuka ry’ibiciro by’ikawa.

Bamwe mu bafite inganda zitunganya ibiribwa imbere mu gihugu baganiriye na RBA bagaragaje koko ko ibiciro bya bimwe mu byo bacuruza byagabanyutse nk’uko Usanase Abdou ufite uruganda rukora ibikomoka ku ifarini yabisobanuye.

Ati “Twagabanyije igiciro dukoze ubushakashatsi, ni gute umugati wakomeza kuba mwiza, woroshye, uryoshye kandi ukungahaye ku ntungamubiri, ariko udahenze cyane. Twashoboye kuba twagabanya bikajya ku giciro cy’indi migati iri ku isoko ariko uwacu ukaba ufite za ntungamubiri.”

Ku rundi ruhande ariko hari abacuruzi bavuga ko ibyo bacuruza bitigeze bihinduka kubera ko bakenera ibikoresho by’ibanze bituruka hanze y’igihugu bigatuma ibiciro byiyongera ku isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .