00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanyutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2024 saa 10:38
Yasuwe :

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 05 Kamena 2024, igiciro cya lisansi ari 1663 Frw kivuye kuri 1764 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw kivuye kuri 1684 Frw mu mezi abiri ashize.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .