00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 11:28
Yasuwe :

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1580 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1544 naho mazutu litiro iva ku 1587 Frw, ishyirwa kuri 1,562 Frw.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rwIgihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), havuzwe ko “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byaherukaga gutangazwa mu Ukuboza 2022, ubwo hagumishwagaho ibyari byashyizweho mu Ukwakira 2022.

Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare, bikazamara igihe cy’amezi abiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .