00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi bizatangira gukurikizwa muri Nyakanga 2025

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 May 2025 saa 01:01
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2025, ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bizatangira gukurikizwa mu bigo byose by’ubuvuzi mu Rwanda, bikazajyana no gutangira kw’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye The New Times ko ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bizatandukana bitewe n’ubwoko bw’ikigo cy’ubuvuzi, kuva ku mavuriro y’ibanze kugeza ku bitaro byigisha ku rwego rwa kaminuza. Gusa ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku itandukaniro ry’ibyo biciro.

Ihuriro ry’Ibigo by’Ubuvuzi byigenga (RPMFA) ryagaragaje ko hakenewe isesengura ryimbitse kuri ibyo biciro, kugira ngo bijyane n’ibihe tugezemo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Christian Ntakirutimana, yavuze ko kutamenya igihe ibyo biciro bizatangira gukurikizwa bituma ibigo byigenga bidashobora gutegura neza imikorere yabyo.

Yibukije ko ibiciro biri gukoreshwa ubu bimaze imyaka umunani, kandi ko igiciro cy’ibikoresho, imiti n’imishahara cyazamutse cyane. Ibi byaratumye ibigo byinshi byigenga bifata inguzanyo muri za banki, bituma bigwa mu gihombo kubera ko bidahabwa inkunga nk’ibigo bya leta.

Ntakirutimana yasabye ko hajyaho uburyo buhoraho bwo kuvugurura ibiciro by’ubuvuzi hagendewe ku mihindagurikire y’ubukungu.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuva ubu ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bizajya bivugururwa buri myaka ibiri.

Imibare ya RPMFA igaragaza ko nk’umushahara w’umuganga w’inzobere wavuye kuri miliyoni 1,5 Frw mu 2017, ukagera kuri miliyoni 3 Frw mu 2023. Ibikoresho nka Minicap Hemoglobin byavuye ku 189.600Frw bikagera kuri 600.000 Frw, na ho Minividas Immuno Analyser iva kuri miliyoni 11Frw igera kuri miliyoni 14,5Frw.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, ni yo yemeje ivugururwa ry’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bwa mbere kuva mu 2017.

Mu bigo bya leta, ibiciro bya serivisi zihanitse nka CT Scan byaragabanyijwe, aho igiciro cyo gusuzuma ubwonko cyavuye ku 45.000 Frw kikagera kuri 16.283 Frw ku barwayi bakoresha Mituweli.

Ibiciro bya serivise z'ubuvuzi bizajya bihindurwa buri myaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .