Ibiciro bihanitse by’amazi n’ingendo; umukoro ku Muyobozi mushya wa RURA

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA, Dr. Nsabimana Ernest, yiyemeje gushyira ingufu mu kunoza serivisi zo gutwara abantu, hitabwa ku gukemura ikibazo cy’ihandagurika ry’ibiciro by’ingendo, gukemura ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bikigaragara nk’ibihanitse ndetse no kugarurira RURA isura nziza mu baturage.

Ibi Dr. Nsabimana yabitangarije Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena na yo yabitangarije Inteko Rusange idasanzwe ya Sena yabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2020, muri Raporo y’ibyavuye mu isuzumwa rya dosiye z’abayobozi baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, basabirwaga kwemezwa na Sena.

Abayobozi barindwi b’ibigo bitandukanye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza, bemejwe na Sena, nyuma yo gusuzuma ubushobozi bwabo ku myanya basabirwaga kwemezwaho.

Aba bayobozi bemejwe na Sena ni Dr. Nsabimana Ernest wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Dusenge Byigero Alfred wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’isukura (WASAC), Gashumba Jeanne Pauline, wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC);

Hari kandi Vincent Munyeshyaka wemejwe ku mwanya ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Gitanga Inguzanyo ku Mishinga Mito n’iciriritse (BDF); Félix Nshimyumuremyi wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHO).

Hakaba na Dr Rose Mukankomeje wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) na Paul Umukunzi wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB).

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye na Komisiyo zasuzumaga dosiye zabo mbere y’uko bemezwa, bagaragaje ibyo bazihutira gukemura mu bigo n’inzego bagiye kuyobora, ndetse n’imbogamizi babonamo zikwiye kwihutira kwitabwaho.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko yiteguye kwita ku kunoza itangwa rya serivisi zo gutwara abantu, gukemura ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije, imodoka zidahagije, imihanda idahagije y’imodoka rusange, hakaba ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ingendo.

Dr Nsabimana kandi yavuze ko azita ku kibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bigaragara nk’ibihanitse ndetse na serivisi z’itumanaho zikigaragaramo ibibazo by’ihuzanzira hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku N’isukura (WASAC), Dusenge Byigero Alfred, yavuze ko imbogamizi abona muri iki gihe muri WASAC, zirimo kuba kuva mu 2018 iki kigo nta nama y’ubutegetsi gifite, bikaba bidindiza ifatwa ry’imwe mu myanzuro y’ingenzi.

Yanavuze ko kandi ikindi kibazo gikomeye azitaho muri WASAC, ari icy’imicungire mibi y’imari, hakaba hanarimo ikibazo cy’imibanire hagati y’inzego zegerejwe abaturage, yanavuze ko azongera imbaraga cyane ku bijyanye n’isuku n’isukura bikiri mu ntangiriro.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, we yagaragaje ko azi neza ibibazo biri muri iki kigo, cyane ibyagiye bigaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, avuga ko yiteguye byose kubishakira umuti.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB), Umukunzi Paul, yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n’zindi nzego kugira ngo hamenyekane ibikenewe ku isoko ry’umurimo bibe ari byo bishyirwamo imbaraga ndetse no kuvugurura integanyanyigisho n’imfashanyigisho byifashishwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC), Dr Rose Mukankomeje, wari usanzwe unayobora iki kigo ariko kuri ubu kikaba cyarongerewe inshingano, yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ihame ry’uburezi mu mashuri makuru yose, hazanashyirwaho ibipimo bigenderwaho mu kwemerera amashuri makuru gutangira, birimo ko agomba kujya abafite inyubako zayo bwite akoreramo.

Nyuma yo kwemeza aba bayobozi bose, Abasenateri basabye ko hari ibyakwihutirwa gukosorwa mu bigo bimwe na bimwe mu gihe cya vuba, kugira go byorohereze aba bayobozi mu nshingano zabo.

Bavuze nko nko muri WASAC hakwiye kwihutishwa ishyirwaho ry’inama y’ubutegetsi (Board), kugira ngo bifashe mu mikorere imwe n’imwe, hanyuma no mu Rwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari, narwo rukagenerwa abakozi kuko kuri ubu ngo rufite abakozi batatu gusa bikaba byatuma imikorere yarwo ishobora kutagenda neza.

Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA, Dr. Nsabimana Ernest, yiyemeje gushyira ingufu mu kunoza serivisi zo gutwara abantu, hitabwa ku gukemura ikibazo cy’ihandagurika ry’ibiciro by’ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .