00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice bimwe by’u Rwanda bigiye kugusha imvura idasanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nzeri, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 90, igipimo kiri hejuru y’imvura isanzwe igwa mu gihe nk’iki.

Imvura iri hagati ya milimetero 75 na 90 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Ni mu gihe ahasigaye hose muri utu turere hiyongereyeho amajyaruguru y’uturere twa Rutsiro, Ngororero, Gakenke, Rulindo na Gicumbi n’ibice by’uturere twa Ntamasheke na Rusizi, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75.

Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 niyo nkeya iteganyijwe muri iki gice, iteganyijwe mu bice by’uturere twa Kayonza, Kirehe, Ngoma, Bugesera no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 60."

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi itanu ku matariki ya 12, 13, 14, 19 na 20.

Iki kigo gikomeza kiti "Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga, ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu majyaruguru y’akarere u Rwanda ruherereyemo rimanuka risatira amajyaruguru y’u Rwanda, ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire n’amashyamba."

Ni ibikorwa ngo bishobora kugira ingaruka nyinshi ziterwa n’imvura n’umuyaga mwinshi, nko gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa kw’amashami n’amababi y’ibiti, n’izindi mpanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

Iki kigo cyakomeje kiti "Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo guhangana no gukumira ibiza."

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda. Uteganyijwe mu bice by’uturere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Ngororero naho igice kinini gisigaye cy’igihugu giteganyijwemo umuyaga nawo mwinshi, ariko ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.

Ibice by’umujyi wa Kigali n’uturere twa Ngoma, Bugesera, Kamonyi na Gakenke hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Ni mu gihe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2022 kandi mu Rwand hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere celcius 18 na 32.

Mu karere ka Bugesera, mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali, Amayaga, íbice by’uturere twa Ngoma na Rusizi niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere celcius 29 na 32.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 27 na 29 giteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburasirazuba, umujyi wa Kigali, Amayaga, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, no mu ishyamba rya Gishwati niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere celcius 18 na 21.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Nzeri igice cya kabiri.

Imvura nyinshi izagwa ishobora guteza inkangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .