Mu rwego rwo gukemura bimwe muri ibyo bibazo, by’umwihariko mu rwego rw’ubwubatsi, Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, ukaba waremerejwe ishingiro mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ikigamijwe ahanini ni uko igihugu kigira abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kugira ngo hirindwe amakosa ahora agaruka muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Iryo tegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi niritorwa, nta we uzongera kwemererwa gukora uwo mwuga atanditswe mu rugaga. Kuri ubu urwo rugaga rugizwe n’abanyamuryango bagera ku 120.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors: RIQS) rwagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga ayo masomo muri Rwanda Polytechnic, kugira ngo babatera umwete banabereke amahirwe ahari ku isoko.
Umuyobozi wa RIQS, Charles Rugira, yasabye abanyeshuri ba RP biga ibijyanye na “quantity surveying”, gushyiraho umwete kuko ari bo igihugu gitezeho amakiriro mu gukemura ibibazo byibasiye uru rwego.
Yagize ati “Dufite abantu bake bafite ubumenyi muri uyu mwuga, kandi leta iradukeneye kugira ngo tugire uruhare mu kugabanya amakosa akigaragara ahombya leta akayabo [...] Dukeneye abahanga benshi mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi mu mirimo yose, kugira ngo tubone abantu bazashobora gutuma amakosa agaragazwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta agabanyuka,”
“Nimwiga mukagira ubumenyi buhagije, hari amahirwe menshi abategereje. Muri uyu mwuga dukeneye Abanyarwanda bahabwa akazi ku rwego mpuzamahanga, kuko kuba Umunyarwanda ni ubutunzi kuri ubu.”
Umwe mu banyeshuri barangije muri RP wahaye ubuhamya bagenzi be bw’inzira igoye yanyuzemo ariko akagera ku nzozi ze, Iradukunda Consolée, yavuze ko yari afite inzozi zo kuzaba umuganga ariko akisanga muri IPRC aho yagombaga kwiga ‘Civil Engineering’, nyuma akaza kubona bigoye agasaba inama z’ibindi yakwiga bijyanye bakamurangira ‘Qunatity surveying’.
Yongeyeho ati “Kuva uwo munsi nakunze ibijyanye na ‘quantity surveying’ ntangira kubishyiramo umwete. Uyu munsi nejejwe n’akazi kanjye n’ubwo ngitangira nabanje kwishidikanyaho nibaza niba nzabibasha, ariko byose byagenze neza.”
Kuri ubu Iradukunda akora muri REAL Contractors Ltd, ibijyanye n’ibyo yize mu ishuri, nubwo avuga ko bakiga babanje gucibwa intege ndetse hakagira bamwe babivuyemo, ariko avuga ko kudacika intege ari byo akesha uwo musaruro.
Umuyobozi w’Ishami rya Civil Engineering muri RP ishami rya Kigali, Iyakare Jean de Dieu, yavuze ko biteguye gukemura imbogamizi zagaragajwe n’abanyeshuri, bakaba bateganya guhindura izina ry’ishami.
Yasanye Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi kubafasha kunoza integanyanyigisho ndetse no gufasha abanyeshuri mu imenyerazamwuga ku buryo basohoka bafite ubumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry’umurimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!