00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibanza bisaga 300 bitubatse n’inzu zituzuye mu bibangamiye icyerekezo cy’Umujyi wa Karongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 August 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Mu ruzinduko abasenateri bakoreye mu Mujyi wa Karongi muri Nyakanga, hasuzumwa ibikorwa by’iterambere rirambye hagaragajwe ibikwiye kunozwa ngo ujyane n’icyerekezo cy’igihugu.

Ubuke bw’imihanda, inzu zubakwa ntizuzure n’ibibanza byinshi bitubatswe ni bimwe mu byo abasenateri banenze uyu Mujyi uherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Mu murenge wa Bwishyura ubarizwamo igice kinini cy’Umujyi wa Karongi habarurwa ibibanza birenga 370 bitubatse, ibyinshi bikaba biherereye mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo n’amahoteli.

Senateri Mureshyankano Marie Rose yavuze ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi yo gutumiza abafite ibibanza kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Yagize ati "Indi mbogamizi twabonye hano muri uyu Mujyi ni ibibanza byinshi bitubatse. Twagiriye inama akarere ka Karongi ko kazagerageza abahafite ibibanza bakakabwira gahunda bafite yo kubyubaka ndetse bakanubahiriza ibiteganywa n’itegeko ry’ubutaka.”

Ikibazo ni amikoro make

Abafite ibibanza muri uyu Mujyi bavuga ko impamvu batubaka ibi bibanza ari ubushobozi buke, bagasaba ko Leta yabashakira abashoramari bakabagurira.

Nyiramukamisha Emma n’abavandimwe be bahafite ibibanza basigiwe n’ababyeyi babo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu igishushanyo mbonera giteganya mu Murenge wa Bwishyura.

Ati "Papa n’abavandimwe be bane bashoboraga kuhubaka barishwe, twe rero twasigaye nta mikoro dufite yo kugira ngo tubashe kuhashyira ibyo Leta yifuza. Icyo twifuza ni uko ahubwo badutera inkunga tukaba twabona abashoramari bakahagura, bakahashyira ibikorwa Leta yifuza".

Hari n’abandi bavuga ko kubona ibyangombwa byo kuhubaka bigoye nk’uko
Mwiza Ernest yabigarutseho. Uyu mugabo yatangiye kwaka icyangombwa cyo kubaka mu 2008 akibona mu 2015, icyorezo cya Covid-19 kiza gikoma mu nkokora umushinga w’ubwubatsi yari yatangiye. Ati "Ibikorwa nari narabitangiye birimo hagati.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Niragire Théophile yavuze ko mu mpamvu zituma ibi bibanza bitubakwa harimo ikibazo cy’imihanda.

Ati "Buriya mu bintu bikurura abashoramari imihanda irimo. Ahamaze kugera ibilometero bibiri bya kaburimbo amahoteli amaze kuhazamuka ni menshi. Dufite rero ibindi bilometero 10 muri icyo cyanya cyariwe ubukerarugendo bikirimo umuhanda w’itaka.”

Itegeko ry’imikoreshereze y’ubutaka riteganya ko iyo nyiri ubutaka adashoboye kububyaza umusaruro abwamburwa bugahabwa ababishoboye.

Akarere ka Karongi kavuga ko katarenganya cyane abafite ubutaka kuba batarabwubaka kuko hari abakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Icyakora hari n’abavuga ko hari ubutaka buri mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo n’amahoreli buri mu manza aho abaturage bavuga ko ari ubwabo Akarere na ko kakavuga ko ari ubwa Leta.

Inzu zubakwa mu Mujyi wa Karongi ntizuzure ziri mu bituma ugaragara nabi
Mu Mujyi wa Karongi usangamo ibibanza byinshi bitubatswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .