00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaze umuntu ushobora gufungwa imyaka 25 yabeshyewe! Dr Karangwa yavuze uko RFL yabaye igisubizo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 August 2022 saa 11:05
Yasuwe :

Umuyobozi wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), Dr Karangwa Charles, yavuze ko kubona umuntu ashobora kubeshyerwa agakatirwa gufungwa imyaka 25, ariko nyuma ibimenyesto bya gihanga bikagaragaza ko ari umwere ari ubuntu bw’Imana.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Uzi gukunda Live Concert II’ cy’Umuramyi Niyondora Vedaste Christian [Vedaste N Christian].

Iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, cyatewe inkunga na RFL.

Cyaririmbyemo abahanzi barimo Alexis Dusabe na Simon Kabera, Aimé Frank Nitezeho ndetse na Papi Claver na Dorcas n’abandi.

Niyondora yavuze ko atari gukora iki gitaramo adafite abaterankunga nka Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bamubaye hafi kuva yatangira gutegura iki gitaramo.

Ati “Ndashimira byimazeyo RFL, babanye nanjye muri uru rugendo, nabagejejeho umushinga wanjye barawumva barawushyigikira.”

Dr Karangwa yavuze ko bamenyeshejwe inkuru nziza yo kwifatanya na Niyondora Christian mu gitaramo cye nka RFL, barabyishimira bahitamo kumutera inkunga, kugira ngo bashyigikire umurimo w’Imana ari nako bamenyesha Abanyarwanda serivisi batanga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Dr Karangwa yavuze ko mu biremwa byose Imana yaremye, umuntu ariwe yahaye ishusho ye n’ubwenge bwo gutegeka ibyo ku Isi.

Ati “Muri ubwo bwenge yatanze harimo n’ibyo yahaye abantu kugira ngo bashobore kwikemurira ibyo bacamo. Niyo mpamvu leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugira ngo ibi byaha bimwe bijye bikemurwa biciye muri izo nzira cyane cyane nihereyeho nka Rwanda Forensic Laboratory.”

Yakomeje agira ati “RFL iri mu bigo byashyizweho kugira ngo ifashe ubutabera kugira ngo hanozwe ubutabera. Mwibaze namwe umuntu ushobora gufungwa imyaka 25 kubera ko yabeshyewe, ariko wabona ikimenyetso cya gihanga uwo muntu agasubira mu muryango. Murumva atari ubuntu bw’Imana?”

Dr Karangwa yasobanuriye abakristu serivisi zitangwa na RFL zirimo nka serivisi ya DNA, aho nk’umuntu ashobora kuba avugwaho gutera inda umugore cyangwa umukobwa noneho bagapima uturemangingo.

Ibi byaje gukemura ikibazo cy’uko mbere hari abantu bajyaga barengana babeshyerwa ko aribo basambanyije abakobwa cyangwa babateye inda. Aha wasangaga umuntu ashobora gufungwa imyaka 25 abeshyerwa ko yasambanyije umwana.

Ati “Ni serivisi imaze kugira akamaro gakomeye aho nibura abantu 3000 by’Abanyarwanda bamaze kurenganurwa kuva iki kigo cyafungura amarembo.”

Yakomeje agira ati “Izi serivisi zikomeje kototerwa n’Abanyamahanga, ari nayo mpamvu dufata umwanya nk’uyu ngo tubabwire izi serivisi abantu batazava iriya bakazibatanga kandi ari mwe zashyiriweho.”

Mu zindi serivisi iki kigo gitanga harimo iya Toxicology ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi ingano ya alchool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwa ko yasinze atwaye ikinyabiziga.

Serivisi ya ’Drugs and Chemistry’ ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka Serivisi ya Document and Finger Print ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

Serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego, ibigo, n’abantu ku giti cyabo n’izindi.

Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko iyi laboratwari yaziye igihe
Umuramyi Niyondora Vedaste Christian yashimye RFL yateye inkunga igitaramo cye
Umuyobozi wa RFL, Dr Karangwa Charles ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye 'Uzi Gukunda Live Concert 2'
Umuramyi Simon Kabera ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo cya 'Uzi Gukunda Live Concert'

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .