00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banenze imyitwarire y’u Bwongereza mu kibazo cya RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 April 2025 saa 12:58
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bwongereza, bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, ibaruwa ifunguye igaragaza impungenge batewe n’uruhande yafashe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri urwo rwandiko, bagaragaje ko guhera mu 1990 kugera mu 1994, Umuryango w’Abibumbye wimye amatwi ibitero byagabwaga ku Batutsi, ubifata nk’ibidafite ishingiro, hirengagizwa imvugo z’urwango zakwirakwizwaga n’itangazamakuru, imyitozo yari yarahawe Interahamwe ndetse n’ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga.

Bakomeje bagira bati “Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batewe imbaraga no kutita ku bikorwa by’ivangura byakorwaga ku rwego mpuzamahanga, banzura ko bashobora kwica miliyoni y’Abatutsi. Jenoside batangije ku itariki ya 7 Mata 1994 yahagaritswe n’uko Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe igihugu ku ngufu z’igisirikare.”

Bagaragaje ko ubwo imiryango y’Abatutsi yicwaga, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’ibihangange byabatereranye, ahubwo bisaba ko habaho guhagarika imirwano kuri FPR.

Ati “Basaba ko habaho guhagarika imirwano ibintu byari kuba ikimenyetso cy’iherezo ryacu. Ni ibyo gushimirwa kuba FPR yarirengagije ibyo Akanama ka Loni k’Umutekano kasabaga ikadukiza.”

Bakomeje berekana ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo na Zaire (RDC uyu munsi).

Kuri ubu hari abarenga 500 bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya muri icyo gihugu, ibintu bigaragara nk’icyasha ku butabera kandi bitagakwiye kuba byihanganirwa n’ibihugu bitandukanye birimo na n’u Bwongereza.

Berekanye ko imbuto z’umutekano muke muri RDC zabibwe mu myaka myinshi ishize kandi n’u Bwongereza bwabishyigikiye.

Mu 1994 Abayobozi ba Congo bahaye ubuhingiro Abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, biyegerezwa cyane mu kurwanya Abatutsi bo muri RDC no guhangabanya u Rwanda.

Aba Banyarwanda bongeye kwibutsa ko mu 2022 amasasu yavuye muri RDC yaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe cy’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) yaberaga mu Rwanda.

Berekanye ko Umuryango Mpuzamahanga utakaza miliyari nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC, ariko ukaba warananiwe ahubwo ukomeza gukorana n’imitwe ifite intego yo gukora Jenoside.

Bagaragaje ko abagize imitwe yitwaje intwaro bakomeje gukora barebererwa na Loni, aho irenga 100 kuri ubu ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kandi ishyigikiwe na Guverinoma yayo.

Ati “Ibitero bigabwa ku Batutsi b’Abanye-Congo bikomeje guteshwa agaciro n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru nk’uko byakorwaga kuri twe mu Rwanda.”

Bahishuye ko imitwe yitwaje intwaro y’Abatutsi yashyizweho igamije kwirwanaho, yashinzwe nyuma y’ibitero byakomeje kubagabwaho kandi umuryango mpuzamahanga ukananirwa kubarinda.

Nko ku wa 23 Werurwe 2009 ni bwo umutwe wa CNDP wasinyanye amasezerano na Guverinoma ya RDC agamije kubahiriza uburenganzira bw’Abatutsi ariko yaje kwangizwa na Guverinoma ya Congo kandi ntiyigeze ibazwa uko kunanirwa kubahiriza ibyo yemeye.
Ibyo byatumye nyuma y’imyaka itatu hashingwa umutwe wa M23 wari ugamije kurinda Abatutsi b’Abanye-Congo.

Uwo mutwe washyizweho ndetse unitwa iryo zina, mu rwego rwo kugaragaza y’amasezerano atarashyizwe mu bikorwa no kugaragaza ko amahoro adashobora kuboneka hatabayeho gukemura ibibazo muzi.

Aba Banyarwanda bavuze ko imvugo z’urwango zibasira Abatutsi no gusaba ko Jenoside ibakorerwa yahagarara muri Congo ari ibintu byatangiye imyaka myinshi mbere y’ivuka rya M23.

Kuri ubu Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari gufasha Abatutsi b’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda hashingiwe ku byo banyuzemo bari kubona uyu munsi bagenzi babo banyuramo, berekana ko gutwika abantu ari bazima, kubarya n’ibindi byari ibimenyetso simusiga.

Bakomeje bati “Mu gihe mwahannye u Rwanda ntabwo mwigeze mugira icyo mukora kuri abo bagaba ibitero kuri M23 n’Abatutsi b’Abanye-Congo b’abasivili, rero kurwanya ibisubizo bya gisirikare bigaragara nko kwirengagiza ubuzima bw’abasivili.”

Beretse Minisitiri David Lammy ko Guveronoma y’u Bwongereza yananiwe gufatira ibihano RDC byo kuba iha intwaro umutwe wa FDLR kandi ibyo byawuhaye uburenganzira bwo gukora ibyo ushaka.

Ati “Niba u Bwongereza budafite ubushake bwo kurinda abavandimwe bacu bo muri RDC mu by’ukuri ntibwakabaye bunitambika abashaka guhagarika akandi kaga kameze k’akarimbuye imiryango myinshi mu Rwanda mu 1994, Isi yose irebera.”

Iyo baruwa yasinyweho n’abarimo Beatha Uwazaninka, Apolinaire Kageruka, Bosco Ngabo, Chantal Uwamahoro, Egide Ruhashya, Eric Murangwa, Jean Claude Mujyambere, Julienne Mukabalisa, Naila Amida, Philomene Uwamaliya, Pierre Rurengatabaro, Stephanie Kayirangwa, Leonard Mutangana, Jimmy Kanyambo, Diocre Rwabutogo na Theo Nzabakirana.

Abarokotse Jenoside bandikiye David Lammy w’u Bwongereza wafashe uruhande ku bibera muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .