Ibanga rya siyansi, inama ku bavumbuzi n’ibindi: Ikiganiro n’ukora ibirahuri bya Samsung, Apple na Mara Phones

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Dutunze ibikoresho byinshi ariko si kenshi twibaza inkomoko yabyo cyangwa imbaraga bisaba ngo biboneke, nubwo umumaro wabyo ku buzima bwacu bwa buri munsi wo udashidikanywaho.

Bamwe mu bakoresha telefoni nka Apple cyangwa iz’uruganda rwa Mara Phones ruheruka gufungura imiryango mu Rwanda cyangwa bimwe mu bikoresho bya Samsung, bakoresha ibirahuri bya Gorilla Glass bikorwa n’Uruganda Corning Inc. rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Shandon D. Hart ukora muri Corning Inc, aheruka mu Rwanda mu minsi ishize yitabiriye ibiganiro bya Afurika Haguruka, aho nubwo ari umuhanga muri siyansi, ari n’umukozi w’Imana kandi ahamya ko ubumenyi muri izo nzego zombi butavuguruzanya.

Dr. Shandon yavukiye muri Amerika kuri Se ukomoka muri Afurika y’Epfo na nyina ukomoka muri Taiwan, ariko ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda, no ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko.

Yagize ati "Mbere yo kuza nakoze ubushakashatsi, ndeba filime zimwe nka Hotel Rwanda, mbona inkuru za vuba zivuga kubabarirana no kwiyunga birimo kubera hano. Byaranshimishije cyane, nanashimishwa n’uburyo iki gihugu kirimo gutera imbere cyane mu bukungu, uburyo ibyaha biri ku gipimo cyo hasi, imihanda iracyeye cyane, bitandukanye n’ibivugwa ku buryo byanshimishije cyane."

"Navuga ko Abanyamerika benshi batazi byinshi ku Rwanda, abenshi bazi ibya Jenoside gusa, nta makuru menshi bafite ku bimaze kugerwaho mu myaka 25 ishize, ku buryo ningerayo nzatangaza inkuru nyakuri y’ibirimo kuba mu Rwanda."

Kimwe mu byo yabonye ni ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere mu nzego zose mu Rwanda, harimo nk’ikoreshwa ry’umuyoboro wa fibres optiques, urwego uruganda rwa Corning Inc rwubatsemo izina kuva mu myaka ya 1970.

Dr Shandon avuga ko urwo ruganda rumaze gukora ibirahuri rya Gorilla Glass 1,2,3,4 na 5, ndetse na we ubwe hari ibyo yashyizeho ubumenyi bwe.

Ati "Nagize amahirwe yo gukora kuri bimwe mu birahuri bya gorilla glass bizwi nka Gorilla® Glass SR+ na Gorilla® Glass DX+, ni ibirahuri bikomeye cyane twavumbuye nyuma y’uko twari dufite impungenge ko Cellfire ishobora kuzana ibirahuri byahatana ku isoko na Gorilla Glass."

Ibyo birahuri bya Gorilla Glass DX+ binakoreshwa kuri Galaxy Watch zikorwa n’Uruganda rwa Samsung.

Ibirahuri bya Corning mu myaka 10 ishize biri mu bikoreshwa cyane, aho nka Corning Gorilla Glass zikoreshwa mu bikoresho miliyari esheshatu.

Uburezi ni wo musingi wa byose

Dr Eric Biribuze, ni Umurundi ukora muri Corning Inc. ndetse umwaka ushize yatowe nka Enjeniyeri w’umwirabura w’umwaka kubera urwego agezeho mu bijyanye n’amasomo azwi nka STEM, ni ukuvuga Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare.

Yagize ati "Hari ibintu bibiri, Guverinoma zikwiye gushyira imbere amasomo ya Siyansi, Ubumenyi na Engineering mu myigishirize yazo, bityo uburezi guhera mu mashuri y’ibanze kugeza muri za kaminuza bukibanda kuri ibi bintu kuko nibyo biganisha ku guhanga udushya no kongerera agaciro ibyo dukora."

"Abanyeshuri nabo, igihe babonye ko ibyo bintu bishobora kubaha amahirwe, bakwiye kureba imbere nk’aho hazubakira kuri ayo masomo, kubera ko uyu munsi hari abumva ko akomeye, bakumva batayabasha. Ariko igihe hari abarimu bashoboye, imyigire myiza, aya ni amasomo ashoboka nk’uko umuntu yakwiga ibijyanye n’imitekerereze, indimi cyangwa amasomo y’ubumenyi rusange."

Dr Shandon ashimangira ko mu myigire ye, Guverinoma yari imbere mu guteza imbere imyigire ya siyansi, kuko ifasha by’umwihariko abiga amasomo ya STEM, binyuze mu kigega gifasha abiga siyansi kizwi nka National Science Foundation.

Ati "Ku yandi masomo nk’indimi, ubukungu cyangwa ubugeni, ntabwo Guverinoma itangamo ubufasha bwinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntabwo ntekereza ko wenda imyigire yo muri Amerika ari ntamakemwa, ariko navuga ko nungukiye cyane mu nkunga zitangwa nko mu kigega gifasha abiga siyansi cyampaye buruse nkiga muri Massachusetts Institute for Technology."

Inama ku bavumbuzi b’ejo hazaza

Dr Shandon avuga ko abanyeshuri bakwiye kwishakamo guhanga udushya hakiri kare, kuko nka we amaze kuvumbura ibintu bisaga 80, ku buryo ari ngombwa guhuza "guhanga ibishya n’amasomo wize, ugahora ugerageza nturambirwe."

Yakomeje ati "Ugomba guhera ku kwibaza ikintu, ntabwo bisaba ngo kibe ari igitekerezo gihambaye wumva wakwita icya mbere ku Isi. Genda wandika ibibazo byawe, wenda wibaze uti ‘kubera iki nk’ibyuma bibyaza ingufu imirasire y’izuba bitanga umusaruro kuri 20%, kuki ntazigeza kuri 40?’ Komera kuri icyo gitekerezo, utangira kubikoraho ubushakashatsi."

"Hari amasoko y’amakuru mu bushakashatsi nka Google Scholar idakora nk’urubuga rwa Google dusanzwe tuzi, uzabonaho amakuru ya siyansi mu buryo bwihuse."

Avuga ko mu gukomeza gushakisha amakuru kandi icyo ubonye ukacyandika, bigufasha mu kugerageza ibyo ushaka gukora, kandi n’iyo utabigezeho ubumenyi wavomye bwo urabugumana.

Dr Shandon avuga ko kugira ngo umuntu abe umuvumbuzi agomba guharanira kubigeraho, agahora yiyungura ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza