00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2022 saa 06:43
Yasuwe :

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu Banyarwanda barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy. Yahawe ipeti rya Sous Lieutenenant.

Umuhango wo guha aba basirikare amapeti wabereye i Sandhurst mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022. Usibye Ian Kagame, abandi Banyarwanda babiri bambitswe amapeti ni Park Udahemuka na David Nsengiyumva.

Abarangije amasomo barimo 208 bo mu Bwongereza n’abandi 41 bo mu mahanga baturutse mu bihugu 26.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye ibirori umuhungu wabo yaherewemo ipeti. Yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu ndetse hanaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Ian Kagame yahawe ipeti mu gisirikare mu gihe mu 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyarwanda batatu ni bo basoje amasomo muri iri shuri, bose bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Ian Kagame ari mu basirikare barangije mu Ishuri rya Gisirikare ry'Ubwami bw'u Bwongereza, bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant
Abasirikare basoje amasomo bakoze akarasisi kanogeye amaso
Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe mu guha icyubahiro Abanyarwanda basoje amasomo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye uyu muhango
Perezida Kagame ari kumwe n'umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n'abandi banyarwanda babiri basoje amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .