00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hadutse umuco wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe utavugwaho rumwe

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 8 November 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Abaturage b’Akarere ka Rusizi, ntibavuga rumwe ku muco wo guhubura no kugurisha imyembe y’ibitumbwe, uri kugaragara mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Nzahaha na Nyakabuye. Bamwe babibona nk’amahirwe abandi bakavuga ko ari ukotsa umusaruro.

Muri Nzeri 2024, ni bwo abahinzi b’imyembe bo mu kibaya cya Bugarama batangiye kuganwa n’abacuruzi barangura imyembe iteze bakayohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ikorwamo inzoga.

Icyo gihe umufuka w’imyembe waguraga ibihumbi 20 Frw, ariko uko iminsi igenda ishira, iki giciro cyagiye kigabanuka kigera ku bihumbi 5 Frw.

Umuhinzi w’imyembe akaba n’umucuruzi uyirangura akayiha abayijyana muri RDC, Nyirabagambiki Patricie, yabwiye IGIHE ko arangura ibiti by’imyembe y’ibitumbwe akayigurisha abaza kuyibagurira bayijyana muri Congo.

Nyirabagambiki avuga ko kuyigurisha iteze babibonamo inyungu, kuko iyo bayitegereje ngo yere iba ihombye kubera ko aba ari myinshi.

Uyu mucuruzi avuga ko iyo imyembe yereye rimwe ibura isoko ku buryo ibase y’imyembe igura 300 Frw. Akavuga ko kuba yaratangiye kugurishwa ikiri ibitumbwe bizatuma idata agaciro.

Habimana Sylvestre ukora akazi ko guhubura iyi myembe y’ibitumbwe no kuyipakira mu mifuka, avuga ko ari byiza kuba yarabonewe isoko kuko bituma abahinzi bayo babona amafaranga yo gukoresha hakiri kare.

Agakomeza avuga ko amakuru afite ari uko “bayikoramo inzoga z’ibyuma”.

Nyamara aba ntabwo babyumva kimwe na Uwizeyimana Betty uyicuruza kuko ahamya ko iyo yeze ari bwo igiciro cyayo kizamuka.

Ati “Umufuka w’imyembe y’ibitumbwe bari gutangira 5.000 Frw iyo yeze ugera muri 15.000 Frw na 20.000 Frw”.

Ntabwo yemera ko kandi iyo yereye rimwe ibura isoko, kuko “hari imodoka zijya ziza kuyipakira zikayijyana za Kigali, Rubavu n’ahandi”.

Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama gikora ku mirenge itanu, bamaze kubaka izina ku bihingwa bibiri by’ingenzi aribyo umuceri n’imyembe.

Uyu muco wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe wadutse muri iki kibaya nyuma y’aho mu gihembwe cy’ihinga gishize, umuceri watinze ku mbuga bikaba bigeze mu kwezi k’Ugushyingo hari abahinzi b’umuceri batarabona amafaranga y’umuceri wabo weze muri Gicurasi.

Uwizeyimana agakomeza avuga ko uyu muco wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe ufitanye isano n’ubukene.

Ati “Uyu muco wo kugurisha ibitumbwe tuwufata nk’aho abantu bashonje. Ubirebye wavuga ko ari ukotsa imyaka kuko umuturage aba ari kwirengera uyu munsi, ariko nta terambere yageraho kuko akamaro igiti cyakamumariye ntabwo kiba kizakamumarira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko abaturage bari gusarura imyembe iteze bagirwa inama yo kubihagarika kuko inyungu zifatika ziboneka umusaruro weze.

Ati “Umuturage ushobora kuza ukamubwira ngo hari isoko ribonetse ryo kuba yabona amafaranga, akumva ko ayo abonye ako kanya ari yo amufitiye umumaro, ariko yakagombye kwihangana akarindira ko yera.”

“Buriya iyo umuturage umwigishije biba byiza, aho kumubwira ngo hagarara ukamwereka inyungu ziri mu byo umushishikariza gukora”.

Akarere ka Rusizi mu ntego zako kavuga ko gashaka kuba igicumbi cy’ubuhinzi bw’imbuto ziribwa, ari na yo mpamvu gakomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti byinshi by’imbuto no mu gusazura ibishaje.

Abaturage b'Akarere ka Rusizi ntibavuga rumwe mu muco wahadutse wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe
Bamwe mu baturage bashima umuco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe, bakavuga ko bizatuma iterera rimwe ngo ibure isoko
Umuhinzi wo mu Murenge wa Bugarama ufite ibiti birenga 100, na we avuga ko kugurisha imyembe y'ibitumbwe ari ukotsa umusaruro
Imyembe y'ibitumbwe yoherezwa muri Congo ahari inganda ziyikoramo inzoga z'ibyotsi
Uwizeyimana usanzwe acuruza imyembe yeze avuga ko kugurisha imyembe y'ibitumbwe ari ukotsa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .