00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Rubavu hatashywe Kivu Intare Arena izajya yakira inama mpuzamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 October 2024 saa 10:28
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Rubavu, batashye inyubako bagizemo uruhare, yitezweho kujya yakira inama mpuzamahanga n’ibindi birori.

Ni inyubako yiswe Kivu Intare Arena, yuzuye itwaye asaga miliyari 5.7 Frw.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri ako karere, bishimiye kuba iyo nyubako yuzuye, bagaragaza ko igiye guteza imbere akarere.

Nzafashwanimana James aganira na RBA yagize ati “Aha nigeze kuhanyura kera ari ahantu h’ikigunda hatari heza ariko uburyo hameze uyu munsi biranyereka ko imbere ari heza.”

Ikimpaye Rosette na we yavuze ko kuzura kw’iyi nyubako ari ibyiza mu bindi nyuma y’amatora ya Perezida, aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yatsinze.

Ati “Icyo twishimira ni uko twatoye neza umukandida wacu aratsinda. Turi kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.”

Chairman wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko hejuru ya serivisi nziza zizatangirwa muri iyi nyubako, banayitezeho gutanga imirimo.

Ati “Hari abantu bazaboneramo imirimo […] Ntitwagiraga ibyumba by’inama bihagije aha i Rubavu. Harimo abazakenera gukoresha iminsi mikuru ariko twe turareva za nama zagutse mpuzamahanga.”

Iyi nyubako yagenewe kwakira inama mpuzamahanga, ibitaramo n’ibirori. Ifite kandi, ibiro byo gukoreramo, restaurant n’igikoni.

Kivu Intare Arena, imicungire yayo iri mu maboko ya Intare Investment Company.

Kivu Intare Arena, yuzuye itwaye miliyari 5.7 Frw
Iyi nyubako ifite icyumba cyakwakira inama Mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .