I Rubavu hafunguwe ububiko buzakusanyirizwamo ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Rubavu ku mupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafunguwe ikusanyirizo ry’ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje bizajya binagurwa bikanabyazwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Iri kusanyirizo ryafunguwe ku bufatanye n’Uruganda Enviroserve rifite ubushobozi bwo kwakira toni 25 z’ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje. Riherereye iruhande rw’isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Murenge wa Gisenyi.

Abaturage, abakanishi n’abakora mu biro bitandukanye ariko bakunze guhura n’ibyuma by’ikoranabuhanga bishimiye ko babonye aho bazajya bashyira ibyo batagikeneye kuko ubusanzwe byagurwaga n’abantu mu buryo bw’akajagari cyangwa abashinzwe gutwara imyanda bakabifata bakajya kubijugunya mu kimoteri rusange cya Rutagara.

Umuyobozi w’Uruganda rutunganya imyanda y’Ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier, avuga ko ibyuma bishaje iyo bijugunywe ntibicungwe neza byangiza ibidukikije.

Yagize ati “Ubundi ibyuma bishaje bifitanye isano n’ikoranabuhanga usanga hari ibirimo ibintu by’ubutabire ku buryo ucunze nabi bishobora kwangiza ibidukikije, hari n’ubwo byagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Kuba bigiye kujya bikusanyirizwa ahantu habugenewe bizafasha mu kuzamura ubuzima bw’abaturage kuko bizabarinda, harimo n’ibizajya bigurwa ariko kandi bizatuma ibidukikije bikomeza kubungabungwa.”

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Gahungu Charles, avuga ko bari gutanga uburenganzira ku bifuza kubika neza ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje, kugira ngo hirindwe ingaruka byateza.

Agira ati “Mu Rwanda twaje gusanga ku mwaka hakusanywa hagati ya toni 10 na 15 z’ibyuma by’ikoranabuhanga, bivuze ko hari n’ibiducika byinshi bikaba byajya aho bidakwiye kujya. Dufite ibyiciro byinshi by’abatunganya ibyuma by’ikoranabuhanga kandi twatangiye gukorana na bo kugira ngo baba bahabwa uburenganzira bwo gukora mu buryo butemewe, ibyangombwa bizafasha kuko bizanabarengera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yashimye iki gikorwa kuko ngo kigiye gutuma akarere karushaho kugira isuku.

Agira ati “Kuba haje ikusanyirizo rizakemura ibibazo byinshi cyane, bizadufasha kuba isuku yakwiyongera, bibungabunge ibidukikije cyane ko umwanda uvuye mu byuma by’ikoranabuhanga ushobora kwangiza byinshi birimo n’ubuzima.”

Mu gutangiza ikusanyirizo, urubyiruko rukomoka mu Ntara y’Iburengerazuba rusanzwe rukora ubukanishi rwasoje amahugurwa ku gukusanya umwanda w’ibikoresho bishaje aho ruzafasha abaturage.

Nyuma yo guhugurwa basabwe gukora kinyamwuga, kwibumbira hamwe no kurwanya ubujura na magendu mu byuma.

Ubusanzwe mu Rwanda mu mwaka haboneka toni ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15 z’ibyuma bishaje by’ikoranabuhanga biba bikenewe kujugunywa.

Uruganda rutunganya imyanda y’Ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda, ruherereye mu Bugesera nirwo ibyashaje bijyanwamo ndetse bimwe birakorwa bigasubirana ubuzima mu gihe ibyapfuye burundu bikorwa ibindi bikoresho.

I Rubavu hafunguwe ububiko buzakusanyirizwamo ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje
Bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga bizajya bibikwa bitunganywe bivanwemo ibindi
Hanahuguwe abazajya bita ku bikoresho bishaje mu Ntara y'Iburengerazuba
Inzu izajya ibikwamo ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mupaka muto ahazwi nka Petite Barrière

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .