Ni uburyo bwatangiye mu 2023 aho abaturage bo mu Murenge wa Ruramba bagurirwa mu nka zihaka, bakazorora, zamara kubyara, nyuma y’amezi atandatu bagahita batanga imbyeyi ku wundi muturage, maze undi agasigarana inyana bityo, bigakomeza uko.
Bamwe mu bagezweho n’iyi gahunda, babwiye IGIHE ko bwabaye uburyo bwiza bwihutishije gahunda yo korozanya, kuko uhawe imbyeyi ayitaho ngo imuhe amata, kandi akanita ku nyana ibyaye kuko iba izaba iye vuba.
Myasiro Anastase wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Rugogwe, mu Mudugudu wa Rugusa, akaba umwe mu ba mbere bagabiwe, yavuze ko yahawe inka mu 2023 ihaka, maze ntiyatinda kubyara itangira kumuha amata n’umuryango we.
Bidatinze mu gihe kiri munsi y’umwaka, Myasiro yahise atanga imbyeyi kuri mugenzi we witwa Dusabimana Donatha utari woroye, none ubu na we yamaze kumubyarira akuraho inyana ye na we atanga nyina ku wundi muturage wa gatatu.
Mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ubu ya nka yahawe Myasiro, igeze mu miryango itatu, kuko nyuma yo kuva Kwa Myasiro na Dusabimana, yatashye kwa Ntirandekura Alexis, kandi bidatinze na we izaba imubyariye.
Umuyobozi wa EAR Rugote, Pasiteri Habananeza Félicien, yavuze ko iyi gahunda yaje nk’agashya kanyuze bose, ko nubwo ari umupasiteri ariko ari n’umuganga w’amatungo, ibyatumye akunda gukurikiranira ibibazo byagiye bigaragara muri Girinka, ari na bwo batekereje uko byakemuka.
Ati ‘‘Uyu munsi duha umuturage inka nkuru, ndetse hari n’abo zigeraho zikamwa, akayitaho igihe gito na we ikaba iramubyariye.”
Pst Habananeza, yakomeje avuga ko mu nka 17 boroje abaturage mu 2023 ku bufatanye na Compassion International Rwanda, ubu zimaze kuba 47 mu gihe kitari kinini.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko mu gukomeza gukwirakwiza mu karere hose, ubu uburyo bifuza ko bwakoreshwa na bose bigafasha mu kwihutisha gahunda ya Girinka.
Ati ”Ni uburyo butuma ufite inka wese ayifata neza kuko buri wese aba afitanye isano ya hafi na yo. Yaba nyina uyifata neza ngo ibone uko yonsa inyana uzasigarana, ndetse yamara kugenda, ugasigara wita ku yo usigaranye kuko iba ari iyawe ukeneye ko ikura vuba.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru harabarurwa inka 45.824 zirimo 11.952 zatanzwe muri gahunda ya Girinka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!