Ni umuyoboro ugeza amazi meza ku baturage bo mu tugari dutatu, no ku bigo by’amashuri bibiri mu gice cy’imisozi miremire bitagira amazi meza.
Mfitumukiza Eric wo mu Kagari ka Muhororo Umurenge wa Kilimbi avuga ko batarabona aya mazi bakoreshaga amazi y’imvura itaba yaguye bakavoma amasoko yo mu bishanga cyangwa amazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Byatugiragaho ingaruka zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda. Uyu munsi abana banywa amazi meza, abaturage dukoresha amazi meza turishimye nta kibazo”.
Uyu muyoboro w’ibilometero umunani wubatswe n’Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye na Croix Rouge Rwanda ndetse na Croix Rouge yo muri Autriche.
Umuyobozi wa Croix Rouge Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka uyu muyoboro mu Murenge wa Kilimbi ari uko ari agace k’imisozi bityo amazi akaba atashoboraga guterera iyo misozi ngo agere ku baturage bayituyeho.
Ati “Niyo mpamvu twatekereje kuzanira amazi abaturage batuye muri aka gace kugira ngo na bo babashe kubona amazi meza. Dufite gahunda yo kwagura uyu mushinga ukagera no mu yindi mirenge ya Nyamasheke na Karongi”.
Umuyobozi wa gahunda z’iterambere ry’uturere mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyamaswa Rukundo Emmanuel, yasabye abahawe amazi kuyabungabunga no kurinda ibikorwaremezo byayo.
Ati “Umuturage uri aho amazi aca, yaturutse agomba kugira uruhare mu kuyarinda, bakarinda amatiyo, ibigega n’amavomo kugira ngo hatagira abayangiza.”
Mu karere ka Nyamasheke kwegereza abaturage amazi meza bigeze ku kigero cya 83,1%.
Intego y’icyiciro cya mbere cya gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi NST1 yari uko amazi meza agomba kuba yageze ku Banyarwanda bose 100% bitarenze umwaka wa 2024.
Icyakora Covid-19 yakomye mu nkokora iyi gahunda bituma itagerwaho mu gihe cyari cyateganyijwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!